00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntarindwa Aimable yerekeje muri AS Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2026 saa 12:10
Yasuwe :

Ntarindwa Ntagorama Aimable wakinaga mu kibuga hagati afasha ba myugariro muri Rayon Sports, yemejwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali, aho yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

AS Kigali ni imwe mu makipe ataragize umwaka w’imikino w 2025/26 mwiza, kuko yahuye n’ibibazo by’imiyoborere, bikajyana n’umusaruro nkene nyamara yari imwe mu makipe ahatanira itike yo gusohokera u Rwanda.

Mu kurushaho kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, ikomeje kongera imbaraga mu bakinnyi, aho iri gusinyisha abashya ikanongerera amaszerano abza yari isanganywe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yasinyishije Ntarindwa Aimable uzayifasha mu bwugarizi, nyuma yo gukina imikino umunani muri BK Pro League mu mwaka ushize.

Abaye umukinnyi wa gatanu wongewe muri iyi kipe. Abandi ni Umunya-Nigeria, Daniel Ikapo Kalu, Munyemana Alexandre, Niyigena Emmanuel, Hoziana Kenedy.

Yongereye kandi amasezerano ya Uwiduhaye Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Kanuma Pascal na Ndikuriyo Patient.

Aba bakinnyi bose bazakorana na Bisengimana Justin uherutse kugirwa Umutoza Mukuru, kugira ngo azayitoze mu myaka ibiri iri imbere, asimbuye Mbarushimana Shaban.

Ntarindwa Aimable yerekeje muri AS Kigali nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages