00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshuti yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports, Muhire baramurwanira na Police FC

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 15 July 2015 saa 08:06
Yasuwe :

Nshuti Dominique Savio wakiniraga Isonga FC yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports ashobora gukurikirwa na mugenzi we Muhire Kevin bari kurwanira na Police FC nawe uhabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Ubwo shampiyona yaganaga ku musoza, Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abakinnyi benshi b’Isonga yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri bo Nshuti Dominique Savio wakiniye n’ikipe y’igihugu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Nshuti Dominique Savio yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Nubwo amakuru avuga ko mugenzi we Muhire Kevin yasinye mbere muri Police FC, umunyamabanga wayo, CIP Mayira Jean de Dieu yabwiye IGIHE.com ko kuri uyu wa Gatatu aribwo baza kurbirangiza nyuma yo guhura n’umuyobozi w’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’i Gikondo rimufiteho uburenganzira.

Nyamara hari abemeza ko Police FC yamaze kumusinyisha nubwo amakuru yandi ava muri Rayon Sports avuga ko Muhire yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse iryo shuri ariryo ryatanze uyu mukinnyi muri iyi kipe y’i Nyanza.

Abandi bakinnyi banyuze mu Isonga FC bateregerejwe muri Rayon Sports ni Ndacyayisenga Alex, Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois, Niyonzima Olivier na Ndacyayisenga Jean d’Amour.

Haracyari urujijo hagati ya Police FC na Rayon Sports kuko bombi bavuga ko bamaze gusinyisha Muhire Kevin

Nyuma ya shampiyona, Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi bane barimo Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis "Kanombe" bagiye muri Sofapaka ya Kenya, Ndatimana Robert muri Police FC na Bizimana Djihad muri APR FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages