Ku wa Kabiri, tariki 7 Nyakanga 2026, ni bwo Amagaju FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo itangaza abatoza bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Umutoza Mukuru w’Amagaju azaba ari Nshimiyimana Canisius, aho yasimbuye Umubiligi Sghir Hammadi watozaga iyi kipe kuva muri Gashyantare 2026.
Mu mwaka ushize wa 2025/26, Nshimiyimana Canisius yafashije Mukura VS yo mu Karere ka Huye gusoreza ku mwanya wa karindwi n’amanota 47.
Agiye mu Amagaju yagize umwaka mubi, aho yari mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Usibye uyu mutoza, Amagaju FC yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza wungirije Hakizimana Jean Baptiste, ndetse na Maniraguha Nicolas utoza abanyezamu.
Nyuma yo gusinyisha abatoza, iyi kipe irashaka abakinnyi bashya bazayifasha muri BK Pro League 2026/27. Mu bo yifuza harimo Fiston Poty Masimango wakiniraga Muhazi United na Nicholas Sebwato wari umunyezamu wa Mukura VS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!