Ni mu ibaruwa yanditse ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ayandikira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ubwa BK Pro League, ubwa Mukura VS, ubwa Komisiyo ishinzwe abasifuzi, ubw’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF), Mbonyamahoro Serieux n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose.
Yagize ati “Nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’Umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC, ku itariki ya 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”
“Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira Mukura VS, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk’iriya. Ndasaba imbabazi Mukura VS, FERWAFA, BK Pro League, ndetse n’ubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi.”
Nsengiyumva yongeyeho ko ibyo yakoze ari ikosa rikomeye mu buryo butateguwe, anizeza Abanyarwanda bose ko bitazongera ukundi.
Yavuze ko yiteguye gukurikiza amategeko y’umukino, kubaha abakinnyi no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe.
Komisiyo ishinzwe Imisifurire yateranye ku wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026, yasanze Nsengiyumva wari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, yaragaragaje imyitwarire idahwitse idahuye n’inshingano, ahanishwa guhagarikwa amezi 12.
Abandi basifuzi bari kuri uwo mukino bahanwe ni Nshimiyimana Rémy Victor wari umusifuzi wo hagati, wahanishijwe guhagarikwa imikino itanu, dore ko yahamwe n’amakosa yo gutanga penaliti ebyiri zitarizo kuri Rutsiro FC, ndetse ntiyabasha kuyobora umukino ngo ugende neza muri rusange nk’uko yabisabwaga.
Mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Kamena, Rutsiro FC yatsinze Mukura ibitego 2-1, byombi byavuye kuri penaliti.
Uyu mukino wabayemo agashya, aho umusifuzi w’igitambaro Nsengiyumva Jean Paul nyuma yo gusifura penaliti ya kabiri, yakubise umugeri… pic.twitter.com/yFuLjSnEFQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!