00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsabimana Aimable mu muryango winjira muri Yanga SC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 25 April 2019 saa 06:43
Yasuwe :

Myugariro wo hagati w’Ikipe ya Police FC Nsabimana Aimable arifuzwa n’Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, nyuma y’uko itishimiye umusaruro wa ba myugariro bayo.

Gakumba Patrick uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi, avuga ko uyu myugariro ufite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino muri Police FC ashobora kwerekeza muri Tanzania nyuma ya Shampiyona y’uyu mwaka.

Yavuze ko niba nta gihindutse “Yanga SC yamutangaho ibihumbi 40 by’amadorali ndetse ikajya inamuhemba ibihumbi bitatu by’amadorali buri kwezi.”

Amakuru avuga ko nubwo Yanga SC yifuza myugariro wo hagati, ibiganiro na Nsabimana bitagenze neza yahita yerekeza muri Zesco United yo muri Zambia, yigeze gukinamo Iranzi Jean Claude ubu ukinira APR FC.

Nsabimana Aimable yazamukiye muri Marines FC aho yamaze umwaka umwe gusa agahita yerekeza mu ikipe ya APR FC yamazemo imyaka itatu, akomereza mu Buhinde muri Minerva Punjab, agaruka mu Rwanda ajya muri Police FC.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi Police FC yubakiyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages