Yari amateka akomeye kuri Nottingham Forest yaherukaga gukina icyiciro cya mbere mu 1999 ubwo yamanukaga.
Nottingham Forest si ikipe ifite amateka yoroheje kuko yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 1977-1978 inaba iya kabiri inshuro ebyiri mu 1967 na 1979.
Nottingham Forest ibitse igikombe cy’u Burayi cyaje kuba UEFA Champions League mu mwaka w’imikino 1978-79 na 1979-1980.
Wari umukino ukomeye wari wahuruje imbaga kuko winjije miliyoni 214 z’amadolari bitewe n’uko Nottingham Forest isanzwe ifite abafana.
Nottingham Forest yiyunze kuri Fulham yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri. Indi kipe yabonye itike ni AFC Bournemouth.
Aya makipe yasimbuye Burnley, Watford na Norwich City zamanutse ziva mu cyiciro cya mbere uyu mwaka usojwe.
Auxerre nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa
Mu Bufaransa naho byari amateka akomeye ku ikipe ya Auxerre yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinze Saint-Etienne penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Mu mikino ibiri ya playoffs yahuje amakipe yombi, yasize banganya ibitego 2-2 ku giteranyo mbere yo kwitabaza penaliti.
Ikipe ya Auxerre yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 1995-1996 ikaba yari imaze imyaka icumi mu cyiciro cya kabiri.
Kuzamuka kwa Auxerre byatumye Saint-Etienne imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Monza yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani
Mu gihugu cy’u Butaliyani, ikipe ya Monza nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinze Pisa igiteranyo cy’ibitego 6-4.
Umukino ubanza, Monza yari yatsinze ibitego 2-1 mbere y’uko umukino wo kwishyura Monza itsinda ibitego 4-3 mu mukino wo kwsihyura wakinwe ku Cyumweru.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!