Imirire ni kimwe mu byitabwaho n’aba-sportifs, byagera ku bakinnyi b’umupira bikaba akarusho kuko barya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ndetse bikabafasha no kongera imbaraga.
Ikipe y’Igihugu ya Norvège, igizwe n’abakinnyi biyitaho cyane, dore ko rutahizamu wayo ngenderwaho, Erling Haaland, mu busanzwe arya ibirimo inyama zokeje zirimo umutima n’umwijima, kugira ngo akomere ndetse umubiri we uruhuke vuba nyuma yo kuva mu kibuga.
Uyu mukinnyi ba bagenzi be bari mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ndetse bageze muri ⅛.
Mbere y’uko iyi kipe ijya muri iri rushanwa, imirire yayitayeho cyane, kuko yajyanye toni 1 irenga y’ibiribwa, dore ko intungamubiri ziri mu biribwa byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemewe mu bihugu bimwe na bimwe.
Muri ibyo bilo birenga 1000 Norvège yajyanye, harimo ibilo 300 by’amafi ya Salmon, ibizwi nka za ‘Saldines’. Hari ibilo birenga 180 bya ‘flomage’ z’ubwoko butandukanye, ibilo 100 by’inyama z’amafi zizwi nka ‘Halibut’ n’amaronji 6000.
Usibye ibi biribwa, iyi kipe yatwaye n’abatetsi babiri bihariye bagomba gukurikirana imirire y’abakinnyi bayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!