Umurundi Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ amaze imyaka 18 mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, yaciye amarenga yo guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Nyuma yo guhagarika gukina, yagizwe umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Kiyovu Sports [Team Manager], asimbuye Shaban Mohamed wari usanzwe kuri ako kazi.
Nizigiyimana wari umaze imyaka ibiri mu Rucaca kuva mu 2024, yatangiye akazi muri iyi kipe ahereye mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Mu makipe yakiniye usibye Urucaca, harimo APR FC, Rayon Sports na Gasogi United, aba n’umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’i Burundi.
Yaciye no mu makipe yo hanze y’u Rwanda nka Vital’o, AS Vita Club, Gor Mahia, n’andi.
Mu mwaka ushize wa 2025, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kuhamara igihe kinini no kuhubaka umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!