00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yasinyiye Kiyovu Sports (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 24 July 2023 saa 09:41
Yasuwe :

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira Kiyovu Sports.

Uyu musore w’imyaka 27 yatanzweho akayabo ka miliyoni 10 Frw mu gihe azajya ahembwa miliyoni 1 Frw ku kwezi.

‘Seif’ wifuzwaga na Rayon Sports bananiranywe ku mafaranga ndetse na Police FC bari bakiri mu biganiro mu gihe Kiyovu Sports yatanze menshi iramwegukana.

Niyonzima Olivier yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ishuri rya Ruhago rya Isonga, akomereza muri Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali. Asanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe
Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis 'General' ni we wasinyanye na 'Seif' aya masezerano
Uyu musore wifuzwaga na Rayon Sports na Police FC byarangiye asinyiye Kiyovu Sports kuri miliyoni 10 Frw

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages