Urutonde rwakozwe na FIFA tariki ya 1 Ugushyingo 2021 rugaragaraho abakinnyi batandukanye bakiniye ibihugu byabo byibuze imikino 100 barimo n’abasezeye gukina umupira w’amaguru.
Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna watangiye gukinira Amavubi mu 2006, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri kuri uru rutonde.
Haruna amaze gukinira Ikipe y’Igihugu imikino 104 kuva ku mukino wa mbere ubwo u Rwanda rwahuraga na Somalia muri CECAFA ku wa 27 Ugushyingo 2006.
Uyu mukinnyi FIFA igaragaza ko yavutse mu 1990, yagaragaye mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 mu gihe kandi yongeye guhamagarwa mu ikipe yitegura guhura na Mali na Kenya muri iki cyumweru, tariki ya 11 n’iya 14 Ugushyingo 2021.
Imikino FIFA yabaze kuri uru rutonde irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, iyo gushaka itike y’Imikino Olempike n’imikino ya gicuti izwi n’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.
Umunya-Tunisia Jaidi Radhi wakiniye igihugu cye bwa mbere gihura n’u Rwanda mu 1996 n’Abanya-Côte d’Ivoire Siaka Tiene na Didier Zokora babikoze mu 2000, na bo bari kuri uru rutonde rw’abagejeje ku mikino 100 mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!