Niyigena ntiyakinnye umukino uheruka wa Mukura VS muri Shampiyona, aho havuzwe imvune, abandi bakavuga ko yanze gukina ku bushake.
Uyu mukinnyi yari mu bitabiriye imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cya Stade Ikirenga i Shyorongi ndetse imyitozo yose yayikoze irarangira.
Abajijwe impamvu atakinaga ndetse niba kuri ubu yiteguye gukina umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, Niyigena yavuze ko ataramera neza 100% ariko icyemezo kizafatwa n’umutoza.
Ati “Mu minsi ishize ntabwo nari meze neza. Ku kuba nakina kuri Derby cyangwa sinkine, hazaba hasigaye gahunda z’umutoza. Ntabwo navuga ko ndi 100% mu kuba meze neza. Imyitozo ntabwo yari hejuru nta no kugongana cyane kuba kurimo, bitandukanye no mu mukino.”
Uyu mukinnyi wanenze abamutangajeho amakuru atandukanye badafitiye gihamye, yashimangiye ko yari yagize imvune y’akagombambari.
Abajijwe ku mukino bazahuramo na Rayon Sports, akenshi uba wavugishije benshi, ndetse bakaba barayitsinze mu mikino itatu iheruka kubahuza, Niyigena yavuze ko kuri iyi nshuro uzaba utandukanye.
Ati “Ni umukino ukomeye utavuga ngo uzarangira gutya, ni umukino mujya mu kibuga mugakina, uwiteguye neza agatsinda. Rayon Sports ni ikipe twahuraga itaramenyerana, hari abakinnyi bashya, ntekereza ko umukino tugiye gukina uzaba ufite ishusho itandukanye.”
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko yamaze gusinyira Al-Hilal SC yari yamwifuje muri Mutarama ariko ntibikunde ko ayerekezamo, Niyigena yagaragaje ko kuba yakinira iyi kipe yo muri Sudani bigishoboka.
Ati “Ntabwo nabivugaho ibintu byinshi, Al-Hilal yari yanyifuje, biza kurangira bidakunze. Icyari gisigaye ni uko bategereza amezi atandatu yari asigaye, babona bakinkeneye tukavugana. Ku byo twari twavuganye mbere byari byahagaze.”
Ku kuba APR FC akinira uyu munsi, yo baraganiriye ngo yongere amasezeano, Niyigena yagize ati “Ntabwo turavugana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!