Iyi kipe iri mu itsinda riyobowe n’u Rwanda n’amanota arindwi, aho yashoboye kunganya imikino itatu gusa ndetse ikanatsindwa na Benin mu mikino ine y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cy’Isi.
Ibi bikaba biyishyira ku mwanya wa gatanu mu itsinda n’amanota atatu, aho irushwa ane n’ibihugu by’u Rwanda, Afurika y’epfo na Benin. Aha ariko, perezida wa NFF, Gusau yavuze ko icyizere ari cyose.
Yagize ati "Mfite icyizere cyinshi ko tuzabona itike y’Igikombe cy’Isi gitaha cya 2026. Ndabizi ko twatangiye nabi ariko iyo urebye uko duhagaze kuri ubu, ubona ko turi gutera imbere.”
Nigeria ikazongera gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi yakirwa n’u Rwanda muri Werurwe 2025 aho mu gihe yatakaza uyu mukino, yakwisanga irushwa n’Amavubi amanota arindwi mbere yo guhura mu mukino wo kwishyura na wo uzakinwa muri uko kwezi.
Ibi bihugu byombi kandi biri kumwe mu itsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho Nigeria iheruka kunganya ubusa ku busa n’u Rwanda kuri Stade Amahoro, ikaba igiye kwakira Libya mu mikino ibiri izakinwa guhera kuri uyu wa Gatanu, mu gihe uwo kwishyura uri ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha muri Libya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!