Nubwo yatsinzwe na Argentina ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wo mu itsinda F, Nigeria yatwaye igikombe cy’Afurika ibaye ikipe ya mbere kuri uyu mugabane ibonye itike ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi 2014.
Nigeria ikomeje ari iya kabiri mu itsinda F n’amanota ane ikurikiye Argentina ya mbere ifite amanota 9. Andi makipe yari ahagarariye Afurika nka Cameroun na Cote d’Ivoir yamaze gusezererwa hasigayemo Algeria na Ghana.
Lionel Messi yatsindiye Argentina igitego ku munota wa gatatu watewe na Angel Di Maria ukubita igiti cy’izamu kapiteni wa Argentina asongamo.
Iki gitego cyahise cyishyurwa na Ahmed Musa nyuma y’amasegonda 28 aherejwe na Michael Babatunde.
Mbere yo kujya kuruhuka, Messi yatsinze coup franc nziza mu izamu rya Vicent Enyama, igitego cya gatatu atsinze mu gikombe cy’Isi 2014.
Nigeria yatangiranye imbaraga igice cya kabiri hashize iminota ibiri gusa, Musa atsinda icya kabiri ateranye umupira Pablo Zabaleta.
Ibyishimo bya Nigeria byo kunganya umukino wa kabiri ntibyatinze kuko ku munota wa 50, Marcos Rojo yatsinze igitego cya gatatu aherejwe na Ezechiel Lavezzi.
Uni mukino wo muri iri tsinda, Bosnia Herzegovina yatsinze Iran ibitego 3-1. Ku munota wa 29, Edin Džeko yatsinze icya mbere cyakurikiwe n’icya Miralem Pjanić (59’), Reza Ghoochannejhad yishyuye ku munota wa 82 mbere y’uko Avdija Vršajević atsinda agashinguracumu.
Argentina irangije ku mwanya wa mbere n’amanota 9, Nigeria 4, Bosnia Herzegovina 3 na Iran ifite inota rimwe.
Ni ku nshuro ya gatatu, Nigeria ifite igikombe cy’Afurika 2013 ibonye itike ya 1/8 nyuma ya 1994 na 1998.
Muri 1/8, Nigeria ishobora guhura n’u Bufaransa bwa mbere mu itsinda E mbere yo gukina na Equateur.



















TANGA IGITEKEREZO