Shema Fabrice ni umwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye gukurikira imwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Aha ni ho yahuriye n’abanyamakuru ba B&B Fm Kigali, bagirana ikiganiro cyihariye ku cyizere gihari cy’uko amateka yazandikwa, Amavubi na yo agakina iri rushanwa ry’amakipe y’ibihugu akomeye ku Isi.
Shema Fabrice yatanze urugero kuri Cap Vert yitabiriye irushanwa bwa mbere, ndetse ku mukino wayo wa mbere igahita inganya na Espagne iri mu makipe akomeye ku Isi 0-0.
Ati “Turabyizera cyane, ngira ngo ni ugukora cyane kandi tukizera ko aho abandi bagera batagerayo kuko ari ko bwacyeye, ahubwo barabikorera. Turizera ko tugomba kubikorera kugira ngo natwe tubashe kuzahagera.”
“Kubona uko Cap Vert ihagaze ku rutonde rw’uko amakipe akurikiranye ku Isi muri FIFA, ikina n’ikipe ya kabiri ku Isi, ni ikintu tugomba kwizera. Tuzakina na yo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Nidutsinda Cap Vert, bizaba bigaragara ko dushobora kugera mu Gikombe cy’Isi.”
Shema Fabrice kandi ari mu bitabiriye inama y’ubuyobozi bwa FIFA yiga ku mupira w’amaguru ‘2026 FIFA Executive Football Summit’ yabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, iri mu Itsinda K na Mali, Cap-Vert na Liberia, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yakurikiye umukino w'Igikombe cy'Isi wo mu itsinda I, aho u Bufaransa bwatsinze
Sénégal ibitego 3-1 kuri MetLife Stadium iherereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. #IGIHESports🎥B&B FM pic.twitter.com/jC1d1bTrWH
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 16, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!