Izina Constantine si rishya mu matwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, n’ikimenyimenyi ryakiriwe bidasanzwe ubwo yatangazwaga nk’Umutoza mushya w’Amavubi ku wa Kane.
Impamvu ni uko atari ubwa mbere agiye gutoza u Rwanda yabayemo hagati ya 2014 na 2015. By’akarusho, itariki yatangarijweho uyu mwaka, ni nyuma y’imyaka 11 Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igeze ku mwanya wa 64, umwiza yagize mu mateka yayo ku rutonde rwa FIFA. Icyo gihe hari nyuma y’amezi abiri gusa Constantine arusize ku mwanya wa 68 akajya mu Buhinde kandi nta wundi mukino wakinwe.
Ubwo muri Gicurasi 2014 yahabwaga gutoza Amavubi, u Rwanda cyari igihugu cya gatanu Stephen Constantine atoje aho bivugwa ko umupira w’amaguru wamugejeje mu bihugu bisaga 80 ku migabane ine muri itanu igize Isi, aba Umwongereza wa mbere uzengurutse kurusha abandi ndetse kugeza n’uyu munsi ni uko bimeze.
Mu 2019, ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza cyatangaje ko ari we mutoza w’Umwongereza wubatse ibigwi kurusha abandi bose, ariko hakibazwa impamvu atabonye n’umwanya wa “interview” mu makipe arimo Sunderland, Barnsley, Millwall, Southend, Leyton Orient na Stevenage atari afite abatoza icyo gihe.
Uyu mutoza washakirwaga akazi na Rob Segal wavumbuye impano z’abarimo Raheem Sterling na Marcus Rashford, akagira uruhare mu igurishwa rya Robin van Persie muri Arsenal na Marcel Desailly muri Chelsea, icyo gihe yabwiye Daily Mail ati “Sinzi impamvu abayobozi [b’amakipe] badashaka kubona ibyo nshoboye.”
Constantine yahishuye ko akazi gakomeye kamunyuze mu myanya y’intoki ari ako muri Port Vale FC mu 2015, aho icyo gihe bamuvugishije yaramaze kwemerera u Buhinde kongera kubutoza. Ni nyuma y’uko mu 2012, yari yaramaze iminota 30 aganira n’uwari Umuyobozi wa Gillingham FC, Paul Scally.
Mu magambo y’uyu mutoza wasatiraga imyaka 57, yagize ati “Birashoboka ko izina ryanjye atari rinini bihagije, simbizi. Numva ko ibigwi byanjye bikwiye guhabwa amahirwe.”
Yaba ari we uje gucungura Amavubi?
Ubwo yavaga mu Rwanda mu ntangiriro za 2015, bivugwa ko Constantine yahabwaga umushahara w’ibihumbi 12$ mu gihe u Buhinde bwamutwaye bugiye kumuha ibihumbi 30$ ku kwezi.
IGIHE yagerageje kumenya amafaranga uyu mutoza yemerewe kugira ngo aze gutoza Ikipe y’Igihugu, ariko ntibyakunze. Gusa hari amakuru avuga ko umushahara we ugera mu bihumbi 20$, agahabwa inzu yo kubamo n’imodoka y’akazi.
Constantine ashobora kuba aziye igihe, kuko uretse kuba asanze nta mutoza uhari mu gihe u Rwanda rwitegura FIFA Series mu mpera z’uku kwezi, benshi mu bakunzi ba ruhago ntibari banyuzwe n’umusaruro Ikipe y’Igihugu yabonaga aho yatsinze umukino umwe, ikanganya undi umwe muri irindwi yaherukaga gukina.
Mu gihe ibyo kujya mu Gikombe cy’Isi bitorohera buri wese, Abanyarwanda bakomeje kwibaza igihe bazasubirira mu Gikombe cya Afurika bakinnye inshuro imwe mu 2004. Mu bagaragaje ko gusubirayo byashoboka harimo Stephen Constantine wari wagejeje u Rwanda mu matsinda yo gusubira muri iri rushanwa mu 2015.
Mu myaka 12 ishize, Constantine yagizwe Umutoza w’Amavubi ubwo yiteguraga gukina na Libya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015. Umukino wa mbere watojwe na Cassa Mbungo André warangiye ari ubusa ku busa muri Tunisia mbere y’uko Amavubi atsinda ibitego 3-0 i Nyamirambo, abifashwemo na Daddy Birori mu mukino Constantine yatangiriyeho gutoza.
Muri Kanama 2014, byari ibyishimo bikomeye i Nyamirambo ubwo Meddie Kagere na Ndahinduka Michel bafashaga Amavubi kwishyura ibitego bibiri yari yatsindiwe muri Congo Brazzaville ndetse u Rwanda rubasha gukomeza kuri penaliti 4-3.
Gusa ntabwo Amavubi yahuye na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani mu itsinda A ryari gutanga amakipe abiri azakina CAN 2015 kuko Umutoza wa Congo Brazzaville, Claude Le Roy, yitambitse akarega u Rwanda gukinisha umukinnyi ufite imyirondo ibiri, Daddy Birori ubusanzwe witwa Etekiama Agiti Tady, maze ruterwa mpaga gutyo.
Nyuma y’imyaka 11, Constantine agarutse i Kigali nyuma yo kunyura mu Buhinde, Pafos FC (ikipe yo muri Chypre), East Bengal FC (mu Buhinde) na Pakistan yatoje inshuro ebyiri kuva mu 2023 kugeza mu mwaka ushize.
Hari abibaza niba nyuma y’iki gihe cyose gishize yaba akiri umutoza ukwiriye u Rwanda ku buryo yakongera kubona umusaruro nk’uwo yatanze. Gusa igihari ni uko asubiye ahantu yabaye ndetse hari abo bakoranye icyo gihe n’ubu bagihari.
Muri abo harimo Bonnie Mugabe wari ushinzwe Itangazamakuru muri FERWAFA, uyu munsi ni we Munyamabanga Mukuru; Cassa Mbungo André wari wungirije Constantine ubu ni we utoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu gihe Nshimiyimana Eric ugiye kumwungiriza yatozaga AS Kigali icyo gihe.
Mu bakinnyi Constantine yaherukaga gutoza mu mukino we wa nyuma mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, abagikina ni myugariro Bayisenge Emery wa Rayon Sports, wari wabanjemo icyo gihe na Sibomana Patrick wari ku ntebe y’abasimbura, kuri ubu ukina muri Ethiopia.
Ku wa Kane, FERWAFA yatangaje ko Stephen Constantine yahawe akazi mu gihe cy’imyaka ibiri izatangira ku wa 16 Werurwe 2026, ndetse ishyirwaho rye “rirashimangira ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n’imiyoborere mishya y’umupira w’amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku Mugabane wa Afurika no ku Isi.”
Constantine wabashije kunyura abari bashinzwe gutoranya Umutoza w’Amavubi, mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryakiriye ubusabe bw’abatoza 688 muri Gashyantare.
Umwe mu bakurikiranye neza uyu mutoza akiri mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko atari umuhanga kurusha abandi baheruka mu Mavubi nka Frank Spittler Torsten, ariko yongeraho ko iyo umutoza ashyigikiwe n’ubuyobozi ashobora kugera kuri byinshi.
Ati “Umutoza ushyigikiwe n’ubuyobozi mu nzego zose, agira amahirwe yo kugera ku cyo ashaka kurusha uko byamunanira. Abatoza benshi mubona buriya ntabwo ari beza, ariko uwapanze ibintu bye neza, akagira amahirwe agashyigikirwa biba byiza. N’uwapanze ibintu bye neza ntashyigikirwe, bakamwima bya bindi byatuma ahirwa, ntacyo ageraho.”
Yongeyeho ati “Sinavuga ko ari we mwiza kurusha abo nabonye hano, urebye aho yanyuze wabibona. Nk’Umudage wavuye hano [Frank Spittler Torsten] yari umukozi cyane. Na Carlos [Ferrer] ntiyari mubi. Uyu wahavuye [Adel Amrouche] we wabonaga ko bigoye.”
Ku rundi ruhande, yashimangiye ko Constantine ashobora kongera guha ibyishimo Abanyarwanda mu gihe ubuyobozi bwamushyigikira mu "kumuha abakinnyi ashaka n’igihe abashakiye, kubona ku gihe uduhimbazamusyi tw’ikipe n’ibindi."
Umukino wa mbere kuri uyu mutoza w’Umwongereza ni uwo u Rwanda ruzahuramo na Grenada ku wa 27 Werurwe, mu Itsinda A rya FIFA Series 2026.
Hari ahandi Constantine yakoze ibitangaza?
Constantine yavukiye i Londres, mu murwa mukuru w’u Bwongereza. Nyina yari Umwongereza naho Se avuka muri Chypre.
Nta zina rikomeye yagize nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, gusa ubwo yari afite imyaka 16, yagiye kugeragezwa muri Chelsea aho mu mukino wa mbere yatsinzemo ibitego bitatu akina nka rutahizamu.
Mu myaka yakurikiyeho, Umutoza w’Amavubi yagiye mu igeragezwa muri Millwall mu Bwongereza, ajya no muri Chypre aho yasinye muri AEL Limassol.
Constantine ukunda Ikipe ya Arsenal, afite imyaka 19 yasanze Costas, umuvandimwe we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amara imyaka 10 akinira Pennsylvania Stoners na New York Freedoms. Ni mu gihe yahagaritse gukina nyuma y’imvune yagize mu ivi byatumye ahita atangira amasomo y’ubutoza.
Mu 1999, ni bwo yasinye amasezerano ya mbere nk’umutoza w’igihugu, muri Népal, aho yahembwaga 3000$ ku kwezi.
Nyuma y’amezi atatu, umugore Lucy n’umukobwa we Paula bamusangayo, bageze ku kibuga cy’indege basanga hari imyigaragambyo y’aba Maoiste biba ngombwa ko umunyezamu we wari umupolisi bajyana ku kibuga cy’indege mu modoka ya gisirikare kubafata.
Constantine yamaze muri Népal imyaka ibiri yambikwa ishimwe rikuru rihabwa umunyamahanga n’umuryango w’ibwami, Prabal Gorkha Dakshin Bahu.
Mu kiganiro na Daily Mail mu 2014, uyu mutoza yavuze ko ubwo bari bagiye gukina umukino wa ½ cy’imikino ihuza ibihugu bya Aziya y’Uburasirazuba na Maldives, igikomangoma cya Népal cyari kimaze guhabwa ikamba ry’ubwami cyinjiye mu kibuga abantu bose baca bugufi kumuramya, we asigara ahagaze.
Yagize ati “Umwami twarahoberanye, abantu bose bahwihwisa ko nkoze ibara gukora ku mwami n’umuryango we.”
Constantine yasubiye mu Bwongereza, aba umuyobozi wungirije w’ishuri rya Bournemouth mu gihe cy’umwaka abona kujya gutoza mu Buhinde.
Ubwo yahageraga mu 2002, yasanze nta muterankunga ikipe y’igihugu igira, aza kumvikana na Nike basinya amasezerano ya miliyoni 5 z’Amapawundi.
Constantine yahaye u Buhinde igikombe cya mbere mpuzamahanga nyuma y’imyaka 42, batsinze Vietnam yari yababanje ibitego 2-0 muri LG cup.
Basubiye mu rugo bakiriwe n’abafana basaga ibihumbi 10 ku kibuga cy’indege cya Kolkata, bamara amasaha abiri basuhuzanya mbere yo kugera ku modoka y’ikipe.
Avuye mu Rwanda mu 2015, Constantine yafashije u Buhinde kwegukana Igikombe cyo muri Aziya y’Amajyepfo (SAFF Championship) butsinze Pakistan ibitego 2-1, muri Kamena 2017 iki gihugu kigera ku mwanya wa 100 ku rutonde rwa FIFA nyamara yaragisanze ku mwanya wa 171.
Hagati ya Mutarama 2016 na Werurwe 2018, u Buhinde bwakinnyemo imikino 13, butsindamo 11 yikurikiranya mbere yo gutsindwa na Kyrgyzstan ibitego 2-1.
Ibyo byafashije iki gihugu kujya mu Gikombe cya Aziya cya 2019 no gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma wa “Inter-continental Cup” wakinwe muri Kamena 2018 mu gihe umwaka warangiye u Buhinde bugeze ku mwanya wa 97 ku Isi.
Mu 2023, Constantine yafashije Pakistan kubona intsinzi ya mbere yo mu rugo mu myaka umunani, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ubwo batsindaga Cambodia.
Nyuma yo kuva muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2024, yagisubiyemo ku wa 3 Werurwe 2025 kugira ngo atoze umukino wa Syria gusa mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka Igikombe cya Aziya kizaba mu 2027, nyuma ahabwa n’ikiraka cy’umukino wa Myanmar muri Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!