Muri uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa BK Pro League wabereye kuri Stade Kamena, Nduwayo Alexis yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 61, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ruboneka Bosco.
Ni cyo gitego cya mbere uyu mukinnyi yari atsinze ndetse ni ubwa kabiri yari agiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, mu mikino ya Shampiyona.
Umukino we wa mbere ni uwo APR FC yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1 mu mikino ibanza.
Nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu, Nduwayo yabwiye itangazamakuru ati “Ni urugendo ntangiye, ni ugukora cyane nkakomeza. Bari kumpa amahirwe kandi nanjye ngomba kuyabyaza umusaruro.”
Uyu mukinnyi yashimangiye ko bagenzi be bose bamufasha kugira ngo abashe kwitwara neza.
Nduwayo yabonye umwanya wo gukina ku wa Gatandatu nyuma y’uko Niyigena Clément afite imvune naho Nshimiyimana Yunussu akaba yari yujuje amakarita atatu y’uyu muhondo.
Uyu mukinnyi wavuye muri Gasogi United mu mpeshyi, nyuma y’amezi make agahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ari mu bagize umukino mwiza kuri Stade Kamena aho yafatanyaga mu bwugarizi na Ishimwe Abdoul.
Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!