Uyu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, warangiye Rutsiro FC inganyije na APR FC igitego 1-1.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yafunguye amazamu mbere, aho umupira wahinduwe na Hakim Kiwanuka mu rubuga rw’amahina, wavuyemo igitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku munota wa 33.
Nyuma y’iminota umunani, Rutsiro FC yahawe penaliti yinjijwe na Nizeyimana Jean Claude. Ni penaliti yatanzwe n’umusifuzi wo hagati Ngabonziza Jean Paul nyuma y’uko Niyigena Clément yari amaze gukurura Mumbere Mbusa Jérémie inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe Obus Godspower wakurikiye umupira, yacenze Ngabonziza Pacifique wa APR, ahita agwa mu rubuga rw’amahina amunyuze inyuma.
Ubundi buryo bwagarutsweho muri uyu mukino ni igitego cyatsinzwe na William Togui n’umutwe ku mupira wahinduwe na Hakim Kiwanuka ku munota wa 76, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin agaragaza ko habayeho kurarira.
Nyuma y’uyu mukino, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko batishimiye umusaruro wavuyemo, ariko atunga urutoki ibyemezo byafashwe n’abasifuzi aho mu magambo ye asanga byarimo ubushake.
Ati “Ni umukino twashobora gutsinda ariko uko wagenze namwe mwabibonye. Igitego twatsinzwe ni penaliti yatanzwe kandi nta kosa ryabereye mu rubuga rw’amahina nkurikije uko njye nabibonye kandi abasifuzi ni bo bari bahegereye ku buryo bari kubibona neza kurushaho.”
“Mu gice cya kabiri twatsinze igitego baracyanga bagaragaza ko habayeho kurarira. Uze kureba neza hari abakinnyi ba Rutsiro FC inyuma, ntabwo abacu ari bo bari begereye umunyezamu umupira uva kuri Kiwanuka. Ntekereza ko mvuze ko ibyemezo byafashwe byari ubushake kurusha kwibeshya ntabwo naba ndengereye.”
Abajijwe niba APR FC yandika igaragaza ko yasifuriwe nabi, uyu muyobozi yavuze ko ari icyemezo cyafatwa nyuma.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota umunani ku mwanya wa karindwi, mu mikino imaze gukina, mu gihe Rutsiro FC ifite amanota abiri mu mikino itandatu imaze gukina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!