Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’Umukino w’Umunsi wa 30 wa BK Pro League, wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Talib yagaragaje ko gutsindwa umukino byatewe no kuba hari abakinnyi atari afite kuri uyu mukino kubera ibibazo by’uburwayi, nyamara ari bo bari kumufasha.
Ati “Nakinnye uyu mukino nta bakinnyi batanu mu bagenderwaho mfite twakoranye mu mikino 38 iheruka. Ntabwo byoroshye gusimbuza abakinnyi nk’abo by’umwihariko mu kibuga hagati.”
“Niba tudafite Jean Bosco [Ruboneka], tudafite Ronald [Ssekiganda], tudafite Togui [William] ku mwanya wa rutahizamu, tudafite Clement [Niyigena] mu bwugarizi n’ubunararibonye afite, ahubwo dufite ba myugariro babiri gusa badafite ubafasha, kandi uwo ni Clement.”
Yakomeje avuga ko ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino ari nk’impano batanze kuko byaturutse ku makosa bwite y’abakinnyi, nyamara biri muri bimwe mu byo yari yabasabye kwirinda ubwo yaberekaga amashusho y’uko Al Hilal SC ikina.
Talib avuga ko agihanganiye Igikombe cya BK Pro League kuko mu makipe bahanganye atabonamo ayo muri Sudani yaba Al Hilal SC cyangwa Al Merrikh.
Ati “Mpanganye n’amakipe yo mu Rwanda simpanganye n’amakipe yo muri Sudani. Kuva natangira irushanwa ni ko nabwiwe, si bo bazatwara igikombe, urebye kugeza ubu ni twe turi ku gikombe.”
“Iriya ni ikipe nkuru, ifite abakinnyi bakuru, kandi njye mfite abakinnyi 17 gusa. Urebye n’uko abakinnyi bakomeyemo ntabwo ari kimwe. Ni nko guhatana n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani kandi ifitemo abanyamahanga.”
Uyu mukino weretse APR FC ko hari byinshi igomba gukosora mu gihe yaba yifuza kugera heza mu marushanwa mpuzamahanga, igihe yaba yitabiriye CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzwe na Al Hilal SC ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 67, ihita imanuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 56, ikarushanwa abiri na Al Merrikh SC ya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!