00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni inde watumye APR FC igura abanyamahanga bashidikanywaho?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 November 2024 saa 12:11
Yasuwe :

Bamwe mu bakunzi ba APR FC bamaze igihe binubira umusaruro w’abakinnyi b’abanyamahanga bavuga ko uri hasi kandi baraje bategerejweho byinshi, nyuma y’uko iyi kipe ihinduye gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa yari imazemo imyaka 10.

Ibintu byarushijeho gufata indi ntera muri uyu mwaka w’imikino, ubwo byamenyekanaga ko ingengo y’imari iyi kipe yakoresheje mu kugura abakinnyi yarenze miliyari 1 Frw, ariko magingo aya iyi kipe ikaba yaramaze gusezererwa mu marushanwa mpuzamahanga ndetse imyitwarire yayo muri Shampiyona ikaba ikibazwaho.

Mu minsi ya vuba na bwo hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bamwe mu bakinnyi ba APR FC bashobora kuba baraguzwe bigizwemo uruhare n’abantu batumye iyi kipe yishyura akayabo k’amafaranga ku bakinnyi bashidikanywaho.

Amakuru IGIHE ifite ni uko umukinnyi waguzwe amafaranga menshi muri APR FC ari Seidu Dauda Yassif watanzweho ibihumbi 200$ (arenga miliyoni 275 Frw) mu gihe Aliou Souane we yatanzweho ibihumbi 150$ (arenga miliyoni 206 Frw).

Mu bantu bagiye batungwa urutoki ku kugira uruhare muri iyi migurire y’abakinnyi bashidikanywaho, havuzwemo abanyamakuru b’imikino bakoranaga na Komite yahozeho muri APR FC, barimo Mucyo Antha wa Radio/TV10 na Karenzi Samuel wa Fine FM. Aba bombi na bo baheruka gushinjanya kugira uruhare mu kugura abakinnyi ba APR FC uyu mwaka.

Icyakora Karenzi Samuel wa Fine FM aherutse gutangaza ko nta mukinnyi yigeze agura muri APR FC kuko ntaho yari ahuriye n’igurwa ryabo, gusa byaje guhakanwa n’umwe mu bazi neza iby’imigurire y’abakinnyi muri iyi kipe.

Mu kiganiro na IGIHE, uwaduhaye amakuru utifuje ko amazina ye amenyekana, yavuze ko Karenzi yagize uruhare mu kugura abakinnyi b’abanyamahanga bari muri APR FC.

Ati “Haba umwaka ushize ndetse n’uyu mwaka Karenzi yari umwe mu bagize itsinda ry’abagurira APR FC abakinnyi. Inama zose yabaga azirimo nta cyemezo na kimwe cyafatwaga atabigizemo uruhare.”

Yongeyeho ati “Twaratunguwe kumva ibyo yatangaje ariko buriya afite impamvu gusa ku byo kugura abakinnyi uyu mwaka rwose yari ari mu itsinda ririmo Col. (Rtd) Karasira Richard, Jean de Dieu Kagimbura, Eric Kamanzi, Regis Uwayezu na we Sam Karenzi. Undi wababaga hafi ni Eric Ntazinda (wahoze ari Team manager).”

Sam Karenzi yari yatangaje ko mu bakinnyi baguzwe muri APR FC, Pavelh Ndzila na Solomon Bindjeme bazanywe n’ikigo cyo muri Congo Brazzaville banyuze kuri Kagimbura Jean de Dieu, Lwanga Taddeo na Victor Mbaoma bazanwa n’Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Musoni Protais, mu gihe Apam Bémol na Shaiboub Ali bazanywe na Karenzi Alexis.

Yavuze ko muri uyu mwaka w’imikino ho abakinnyi hafi ya bose bazanywe n’itsinda ryari rigizwe na Chairman Col (Rtd) Karasira Richard, Eric Kamanzi uzwi nka Kaddafi, Mukasa Jean Marie, Jean de Dieu Kagimbura na Mucyo Antha bakoranaga.

Karenzi yatangaje ko guhera muri Werurwe uyu mwaka aba bose batangiye kujya hirya no hino muri Afurika bashakisha abakinnyi ko ndetse banagiye bategerwa indege na APR FC uhereye kuri Mucyo Antha.

Abakinnyi babiri ngo batazanywe n’iri tsinda ni Johnson Chidiebere Nwobodo wazanywe na Emmy Fire na Aliou Souané nk’uko Sam Karenzi yabitangaje.

APR FC yaraye itsinze Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti waraye ubereye i Shyorongi. Iyi kipe ikaba imaze iminsi ititwara neza aho yatsinze imikino ibiri mu mikino itanu imaze gukina bikaba byarayishyize ku mwanya wa 11 n’amanota umunani.

Sam Karenzi ngo yari mu itsinda rishinzwe kugurira abakinnyi APR FC
Abarimo Col (Rtd) Karasira Richard (wa mbere ibumoso), Jean de Dieu Kagimbura (wa kabiri ibumoso) na Eric Kamanzi Kaddafi (wa gatatu uhereye iburyo) bari mu itsinda rigurira abakinnyi APR FC
Lamine Bah ni umwe mu banyamahanga babiri bamaze gutsinda muri Shampiyona
Richmond Lamptey ni we mukinnyi wa gatatu wahenze APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .