00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni intare ebyiri zakomeretse- Umutoza wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 November 2025 saa 01:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje ko bwakemuye ikibazo cy’ibirarane bwari bubereyemo abakinnyi n’abakozi, Umutoza wayo Mbarushimana Shaban, avuga ko izeye gutsinda Rayon Sports bazahura bombi bari mu bihe bibi.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hazabera umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali.

Mu myitozo itegura uyu mukino ya AS Kigali, Umutoza Mukuru wayo, Mbarushimana Shaban, yavuze ko ibibazo by’amikoro byari mu ikipe bagerageje kubikemura.

Ati “Ikipe imeze neza muri rusange, nta kibazo cyatubuza kwitegura Rayon Sports dufite. Mu mwaka habaho ibihe bibi, ariko icyo navuga ni uko ari igihe turi busohokemo.”

“Ntabwo ari byiza 100% kuko kuri iyi Si ni ko bigenda, ntiwabaho nta kibazo ufite, gusa iyo ntiyaba impamvu. Ukurikije aho tuvuye, si bibi cyane byatuma tugira umusaruro mubi. Kuba Rayon Sports yaratsinzwe umukino uheruka, ni nk’uko natwe turi habi, ni intare ebyiri zakomeretse.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel, yemeje ko nta kirarane na kimwe abakinnyi baberewemo, bityo biteguye gutsinda.

Yagize ati “Abakinnyi bacu nta kirarane na kimwe cy’umushahara tubafitiye. Barishyuwe yose kandi n’agahimazamushyi kari hejuru kugira ngo batsinde uyu mukino.”

AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota atanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, ikaba izahura na Rayon Sports ya kabiri n’amanota 13.

Mitima Isaac yahoze akinira Rayon Sports agiye kongera guhura na yo
AS Kigali iri ku mwanya wa 14 izahura na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri
Umuyobozi w’Agateganyo wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel, yemeje ko imishahara y'abakinnyi yose yishyuwe
AS Kigali yiteguye Rayon Sports
Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, yavuze ko agiye gukina na Rayon Sports basangiye ibihe bibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages