Umusaruro n’imikinire ya APR FC byatangiye kwibazwaho mu mpera za Kanama ubwo yateguraga irushanwa yise “Inkera y’Abahizi” bikarangira iherekeje amakipe ane yarikinnye, bamwe bati “Ni imikino ya gicuti”.
Gusezererwa muri ½ cya CECAFA Kagame Cup itarimo amakipe akomeye azwi muri aka karere, uretse Singida Black Stars na Al-Hilal SC yayitsinze, ntawabitinzeho kuko iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda yatahanye umwanya wa gatatu.
Gusa ntibyatinze kuko benshi batangiye kwibaza ku rwego rw’iyi kipe ubwo yatsindaga Gicumbi FC ibitego 2-1 bisabye iminota y’inyongera, bamwe bati “Ni iby’umupira”, abandi bati “Nyamara ikipe ntikina neza”.
APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mu mukino wakurikiyeho, ariko wasize umusifuzi Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ ahagaritswe kubera amakosa atatu yabayemo, aho iyi kipe y’i Huye yagaragaje ko yagize ingaruka zikomeye mu musaruro yabonye.
Kuva icyo gihe, umukino iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yakinnye abakunzi bayo bagataha banyuzwe n’uwo yanyagiyemo mukeba Rayon Sports ibitego 3-0 ndetse nyuma yaho yatsinze imikino ya Etincelles FC na Marine FC, inganya na AS Kigali, Police FC na Gorilla FC.
APR FC yaba iri kwitwara nabi?
Kugeza ubu iyi kipe yambara umukara n’umweru iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona irushwa amanota atandatu na Police FC ya mbere, ndetse iyi kipe iyoboye iyirusha umukino umwe kuko yamaze gukina na Al-Hilal iri mu makipe abiri yo muri Sudani yongerewe muri Shampiyona nyuma.
Niba Police FC ari ikipe iri kwitwara neza ku buryo buri wese ayiha amahirwe yo gutwara Shampiyona, ariko ikinyuranyo kikaba ari amanota atandatu gusa mu gihe irusha APR FC umukino, birumvikana ko nta byacitse ndetse byashoboka ayo manota yasigara ari atatu. Ariko se APR ifite ubushobozi bwo kuyabona?
Ese niba Rayon Sports benshi bahurizaho ko imaze iminsi ititwara neza, idafite umutoza n’abakinnyi beza, ijya kunganya amanota na APR FC, ubwo urwego si rumwe?
Muri uyu mwaka w’imikino ni bwo ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda yinjije ibitego bitatu mu izamu rya APR FC, ubwo yatsindwaga na Musanze FC ibitego 3-2, mu gihe byaherukaga mu 2016 itsindwa na Rayon Sports ibitego 4-0.
Birapfira he muri APR FC?
Ni umwaka wa gatatu w’imikino iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri gukina kuva isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga yaherukagaho mu 2012, ariko kuva mu 2023 abakunzi bayo bakomeza kugaragaza ko batanyurwa n’imikinire yayo.
Abafana bayo bakomeza kugaragaza ko batishimira imikinire y’abatoza kuva ku Mufaransa Thierry Froger watoje umwaka w’imikino wa 2023/24 atandukana n’iyi kipe nyuma yo gutwara Shampiyona, Darko Nović watandukanye na yo iri mu nzira zo gutwara ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2024/25 ndetse na Taleb Abderrahim uhari uyu munsi.
Gusa nanone si imvugo z’abafana bamwe bafata ko baba batazi umupira, ahubwo uburyo APR FC ikina muri uyu mwaka w’imikino bitera buri wese kwibaza ikibazo ifite.
Mu mikino myinshi imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, APR FC ni ikipe irushwa n’iyo ziba zihanganye, igorwa no kurema uburyo bugana mu izamu ku buryo nibura ihusha bwinshi ndetse no guhererekanya umupira mu kibuga bikagorana.
Kugeza ku Munsi wa 11 wa Shampiyona, Umutoza Taleb aracyagorwa no guhitamo abakinnyi 11 beza bashobora gukinana bagatanga umusaruro ndetse aracyagorwa no gukora impinduka zishobora gukora ikinyuranyo binyuze mu gutoranya abakinnyi bakwiye no kumenya igihe gikwiye bashobora kugira mu kibuga.
Taleb w’imyaka 62, ukomoka muri Maroc, ni umutoza APR FC ivuga ko bafitanye umushinga w’imyaka itatu, uzayifasha kubaka uburyo bw’imikinire dore ko afite ibyangombwa bya UEFA Pro na CAF Pro.
Mu gihe cy’umukino, umutoza ashobora gukora impinduka afashe icyemezo ku giti cye cyangwa akakiganiraho n’abo bafatanya bamwungirije. Intebe y’abatoza ya APR FC iba iriho abantu umunani, ariko abatoza muri bo ni bane.
Abo ni Taleb ubwe, Haj Taeb wabaye umunyezamu ukomeye muri Maroc umwungirije, Mugabo Alexis utoza abanyezamu na Chahid Mohamed ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Ukurikije imikinire APR FC igaragaza mu kibuga uyu munsi, ushobora kugira amatsiko y’uburyo yitoza n’urwego rw’abakinnyi bayo mu bijyanye n’imbaraga ku buryo bashobora gukina iminota myinshi badasubiye inyuma cyane.
Benshi mu bakinnyi ba APR FC bagaragara nk’abakinana ubushake buke cyangwa se nk’abatari ku rwego rwo gukina muri iyi kipe kubera uburyo nta kinyuranyo bashobora kugaragaza mu kibuga.
Ibyo biba kuva mu minota ya mbere, abatoza bayo ubona ko bafite icyizere ko isaha n’isaha biza gutanga umusaruro ndetse na bo nta gitutu gikomeye bajya bashyira ku bakinnyi kuko ari gake Umutoza Taleb aba ahagaze cyangwa ngo yereke abakinnyi uko bakabaye bahagaze mu kibuga n’ibyo bashobora guhindura.
Nk’uko ku mikino hafi ya yose APR FC ari yo kipe igera nyuma mu kibuga, uretse abanyezamu, iyo bagiye kwishyushya, no mu gusimbuza biragoye kubona Umutoza Taleb aba uwa mbere mu gukora impinduka igihe yatsinze cyangwa se yatsinzwe. Akenshi iyi kipe ikora impinduka ku munota wa 70 ndetse abakinnyi bayo basimbura ntibakunda guhinduka.
Kuki APR FC isigaye ikina nabi byagenze gute? pic.twitter.com/RIS3kLDevf
— Olivier Demba Ba (@Olivierbie) December 13, 2025
Umutoza Taleb abivugaho iki?
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino wa Gorilla FC, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko bihariye umukino wose ariko babura igitego.
Yagaragaje kandi ko mu byuho bagifite harimo kuba umukinnyi Djibril Ouattara atarasubira mu bihe bye byiza nyuma yo gukira uburwayi bwatumye amara hafi amezi atatu adakina, ariko hagisigaye indi mikino 22 yo gukora cyane.
Ati “Uyu munsi twabonye uburyo bwinshi tutatsinze, ariko ntekereza ko ari ko umupira umera. Hari igihe uba uri mu bihe byiza, hakaba n’igihe ugwa hasi nyuma ukongera kuzamuka.”
Taleb yagaragaje kandi ko APR FC yari imaze iminsi ifite icyuho cy’umukinnyi wo hagati Memel Dao wari umaze hafi amezi abiri adakina kubera imvune yagiriye ku mukino wa Mukura VS, aho ku mukino wa Gorilla FC yinjiye mu kibuga ku munota wa 72.
Ku bijyanye no gusimbuza, yagize ati “Ntabwo nahindura byo gukora impinduka gusa, ntanga igihe cyo gukina gihagije, ku munota wa 70 nshobora guhindura. Intego yanjye ntabwo ari nk’iy’abafana, njye ngomba guha abakinnyi igihe gihagije bagakina. Ntabikoze gutyo nakuramo umukinnyi akimeze neza. Dufite abatoza dukorana, hari utubwira ati kanaka yananiwe.”
Uyu mutoza yavuze kandi ku byo kubanza mu kibuga ba rutahizamu batatu ari bo Mamadou Sy, Djibril Ouattara na William Togui, bose akabakuramo atarabona igitego, avuga ko n’abo yashyizemo ari bo Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji na Hakim Kiwanuka basatira izamu.
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yavuze ko ibyo Umutoza Taleb yavuze ko bamwibye penaliti ebyiri mu bice byombi by’umukino ari urwitwazo.
Ati “Twari hejuru cyane kurusha APR ari mu buryo twabonye no mu mikinire. Ni na ko twari twateguye abakinnyi, uyu mukino twashakaga kubona amanota atatu ariko turakira iri rimwe. Ntabwo [Taleb] yaberetse amashusho? Ayerekana kenshi kuri telefoni! Ni urwitwazo […] ni ukureba impamvu ashobora gutanga kugira ngo arinde akazi ke.”
Kirasa yongeyeho ko kuba APR yatangiranye ba rutahizamu batatu imbere byafashije cyane Gorilla FC kuko abo bakinnyi bose badasubira inyuma iyo badafite umupira.
APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, yakira Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!