00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki cyabaye hagati ya PSG na Messi gitumye batandukana nabi?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 May 2023 saa 04:33
Yasuwe :

Niba hari hakiriho gushidikanya mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuri ubu byose byamaze gusobanuka: Lionel Messi ntazaba ari umukinnyi wa Paris Saint-Germain mu mwaka utaha w’imikino.

Amasezerano y’uyu Munya-Argentine azarangira muri Kamena ndetse nubwo ikipe n’umukinnyi bari bemeranyijwe iby’ibanze mu Ugushyingo ku buryo bakomeza gukorana, ibintu byamaze guhinduka kuva uyu mwaka ujemo. Byamaze kurangira ndetse umubano bari bafitanye warangiritse, ku bw’ibyo rero Messi n’uruhande rwe bagomba gutangira gushaka aho azakina mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Ibishya mu mubano ugoye hagati ya Messi na PSG ni uburyo iyi kipe iherutse guhagarika uyu mukinnyi iminsi 15, ariko reka turebere hamwe aho bitagenze neza.

Uyu mukinnyi watwaranye na Argentine Igikombe cy’Isi cya 2022, yahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kutitabira imyitozo yo ku wa Mbere nta ruhushya, ahubwo yigira mu rugendo rumufitiye inyungu muri Arabie Saoudite. Kuri ubu, ntazishyurwa, ndetse ntiyemerewe kwitoza no gukinira ikipe ya mbere. Nasser Al-Khelaifi, Umuyobozi wa PSG, yari mu rugendo rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yumvaga ibyo kubura kwa Messi, afata icyemezo cyo kwerekana ukwiye kubahwa i Paris.

Amabwiriza y’abatoza yari asobanutse: Iyo PSG itsinda Lorient ku Cyumweru cyashize, abakinnyi bari kubona ikiruhuko ku wa Mbere no ku wa Kabiri. Iyo bitagenda uko, bari kubona ikiruhuko ku wa Kabiri gusa. Byarangiye PSG itsindiwe mu rugo kuri Parc des Princes ibitego 3-1, umukino uba umwe mu yo bitwayemo nabi muri uyu mwaka w’imikino. Achraf Hakimi yahawe ikarita itukura kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu minota 20 ya mbere yanabonetsemo igitego cya Lorient, ndetse ibintu birushaho kuba bibi na nyuma y’uko Kylian Mbappé yishyuye.

Mu gihe kitari gito, iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona mu Bufaransa yakunze kwirengagiza amakosa y’abakinnyi bayo b’ibihangange. Inyenyeri zayo, by’umwihariko Neymar, zagiye zirangwa n’ikinyabupfura gike n’imyitwarire idakwiye. Kuri iyi nshuro si uko bimeze. Ubwigenge bwa Messi bwafashwe nko guhabwa Butamwa akiyongereraho Ngenda, akaba ari yo mpamvu ikipe yafashe icyemezo kigomba kubera abandi urugero. Ntibyigeze bibaho kuva Abanya-Qatar bafashe ikipe mu 2011, kubona umukinnyi uhanwa muri ubu buryo, igihe kirekire gutya. None ubu byabaye, kandi bikorwa ku mukinnyi w’ibihe byose.

Ibi byaba bisobanuye ko inkuru ya Messi muri Paris yageze ku iherezo? Yego rwose.

Hari icyo bibwiye Messi se? Birumvikana ko ntacyo.

Messi yari azi ko kujya muri Arabie Saoudite ku “munsi w’akazi”, nta ruhushya rw’ikipe, bitemewe, ariko yabirenzeho aragenda. Mu 2022 ni bwo yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo muri icyo gihugu ndetse uwo mwaka yakoze ingendo eshatu ahasura nk’uko biri mu masezerano. Nyuma yo gusubika uru rugendo inshuro ebyiri, kuri iyi nshuro yahisemo kujyayo. Icyabaye ikibazo ni uko atubashye ikipe ngo yitabire imyitozo yari itegeko nyuma yo gutsindwa na Lorient, wabaye umukino wa gatatu batsinzwe muri ine baheruka gukinira mu rugo.

Nubwo bimeze gutyo ariko, na mbere y’uko ibyo biba, ahazaza ha Messi ntihagaragaraga neza. Nyuma y’amakuru ya mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ko habayeho kwemeranywa iby’ibanze ku masezerano mashya, inama zabaye hagati Jorge Messi (Se wa Messi) n’ikipe muri Gashyantare na Werurwe ntacyo zagezeho. Ku bari ku meza y’ibiganiro, byari nk’aho nta ruhande rwifuza gukomezanya n’urundi. Bivugwa kandi ko PSG yasabye uyu mukinnyi kugabanya amafaranga ahabwa, ibizi ko ari ikintu bigoye ko yakwemera.

Hejuru y’ibyo, abantu bo muri PSG ntibari bacyumva ko hari impamvu zo mu kibuga zatuma bagumana uyu mukinnyi. Messi yigaragaje muri Ligue 1, aho kuri ubu ubona ko hari uburyo ari ku rwego rurenze iyi Shampiyona mu mikino imwe n’imwe, ariko yananiwe kwigaragaza muri Champions League, agira umukino mubi mu nshuro ebyiri bahuyemo na Bayern Munich kandi yari yarazaniwe iri rushanwa, none ubu basezerewe inshuro ebyiri batarenze 1/8.

Nyuma y’uku gusezererwa, PSG yabonye ko ishobora kugongwa n’amategeko agenga ikoreshwa ry’umutungo kw’amakipe y’i Burayi, byatumye itangira gushaka uburyo igomba kugabanya amafaranga ihemba, bityo Messi aba ari we utekerezwaho ku kuba yasohoka kuko Mbappé afatwa nk’umwana uri mu rugo naho Neymar akaba agifite amasezerano y’igihe kirekire.

Hagati aho, uruhande rwa Messi rwari rwishimiye kumva ko yifuzwa na Inter Miami, FC Barcelone na Al Hilal- ubu iyi kipe yo muri Arabie Saoudite ni yo yagaragaje ko yifuza kugura uyu mukinnyi w’imyaka 35 (uzuza imyaka 36 muri Kamena) muri iyi mpeshyi.

Ikintu cyoroshye kumva ubu, abana batatu ba Messi ntibigize bandikishwa mu ishuri i Paris mu mwaka utaha, kikaba icyemezo cyiza mu kwerekana ko uyu muryango utagishaka kuba mu Bufaransa. Inzozi zabo ni ugusubira muri Barcelone, ariko ikipe yavuyemo birayisaba byinshi kubera ibibazo by’ubukungu imazemo iminsi.

Icyifuzo cya Al Hilal kiracyari ku meza kandi Messi na we aracyafite amahitamo atandukanye. Kugeza muri iki cyumweru, PSG yari amwe muri ayo. Ubu ibyo ntibigihari, kandi uburyo biri kurangira si ko abantu benshi, PSG na Messi barimo, babitekerezaga. Gusa, biragoye kubisubiza inyuma.

Messi azongera gukinira Paris Saint-Germain? Biragoye!

Inkuru bifitanye isano: PSG yamaganye abafana bigaragambije basaba Messi na Neymar kubavira mu ikipe

Lionel Messi yahagaritswe ibyumweru bibiri nyuma yo guta akazi akajya muri Arabie Saoudite
Amahirwe yo kuzongera kubona Messi akinira PSG ni make cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages