00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagirayezu Thaddée yavuze amasomo yigiye mu kuyobora Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 December 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Twagirayezu Thaddée uheruka gukurwa ku buyobozi bwa Rayon Sports, yagaragaje amasomo yakuye muri izi nshingano yamazemo umwaka, avuga ko byamweretse indi shusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda, bikanamwigisha kwihangana.

Uyu mugabo yabigarutseho mu ihererekanyabubasha ryahuje inzego zasheshwe na Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Twagirayezu yavuze ko igihe yamaze ku buyobozi ari ubunararibonye bwiza buzamufasha no mu bundi buzima.

Ati “Ni umwanya wo kugira ngo twubahirize cyangwa dushyire mu bikorwa itegeko rya RGB yasabye ko inzego za Rayon Sports ziba zihagaritswe by’agateganyo."

“Ni umwanya mwiza, ni ubunararibonye bwiza nakuye muri Rayon Sports, mu byo nakoze, mu byo nabonye no mu byo nta rinzi muri Rayon Sports. Bizamfasha no mu buzima busanzwe, ni igipimo cyiza muri uyu mwaka maze cyo kwirebaho ubwanjye, ubwihangane, kuzuza inshingano, gukora, ni ubundi bunararibonye."

Yakomeje agira ati “Ni indi shusho nabonye y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko burya ikintu ukimenya iyo ukigiyemo.”

Twagirayezu yagize umwaka ugoye ku buyobozi bwe kuko yabuhawe yitezweho byinshi cyane ko abahoze bayobora iyi kipe bari bayisubijwe nyuma y’imwaka ine bityo abakunzi bayo bari bayitezeho gusubira ku gasongero ariko ntabwo ariko byagenze.

Ku rundi ruhande, Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Rwagacondo Emile yagaragaje ko ibibazo banyuzemo aribo babyiteye.

Ati “Twaciye mu bibazo byinshi cyane ariko ni isomo byaduhaye. Iyi komite igiyeho izahere ku byiza twakoze ariko inakosore amakosa yabayeho. Ntababeshye ni ubwa mbere twishyize hanze, amabanga y’ikipe yose yagiye hanze n’amazina ya bamwe muri twe arandagazwa turasebywa kandi ikibabaje ni Aba-Rayons babikoze."

Yakomeje avuga ko ntaho bagiye, bazakomeza kuba hafi ikipe kandi bakwiye kwisuganya bakishakamo imbaraga bundi bushya.

Ati “Ibi bihe twaciyemo bitwubake bundi bushya. Turahari nta watwirukanye, abasaza twajya inama mbona no mu makipe akomeye bibaho.”

Kugeza ku Munsi wa Cyenda wa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14 aho umukino utaha izakira Musanze FC ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025 saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Twagirayezu Thaddée yagaragaje ko igihe yamaze ayobora Rayon Sports yakigiyemo amasomo akomeye mu buzima
Rwagacondo Emile yagaragaje ko aribo biteye ibibazo iyi kipe yanyuzemo kuko bishyize hanze bikabije
Perezida Twagirayezu ahererekanya ububasha na Murenzi Abdallah uyoboye inzibacyuho
Komite y'Inzibacyuho yahawe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages