00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngaboyisonga, Usengimana na Biramahire mu mushinga wo kuzamura impano za ruhago

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 September 2026 saa 05:59
Yasuwe :

Ngaboyisonga Benjamin, Usengimana Faustin na Biramahire Abeddy bakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, binjiye mu bikorwa byo kuzamura impano z’abana bakina ruhago bahereye ku bo mu ntara.

Ni ibikorwa byatangiye bihereye ku gitekerezo cya Ngaboyisonga Benjamin wakiniye Isonga FC na Bugesera FC, gusa akaza guhagarika umupira w’amaguru akerekeza muri serivisi zo gutwara abantu.

Uyu yagannye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Komisiyo ishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, asaba gutegura irushanwa.

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, yashyigikiwe na Usengimana Faustin wakiniye amakipe arimo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Khaitan SC yo muri Kuwait, Al-Qasim SC yo muri Iraq n’izindi.

Hari kandi Biramahire Abeddy ugikinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Assabah SC yo muri Libya.

Ngaboyisonga yavuze ko uyu mushinga uzajya ufasha abana mu gihe cy’ibiruhuko, ndetse mu gihe cy’amasomo bagakomeza gukurikiranwa kugira ngo bigendere rimwe.

Ati “Intego y’uyu mushinga ni ugutegura amarushanwa no gushakira abana imikino yo mu biruhuko, tukabafasha kuzamura impano zabo no kubafasha kwiga kugira ngo zizabagirire akamaro.”

Ku nshuro ya mbere bateguye irushanwa ryahurije hamwe amakipe 15 y’abana b’imyaka iri munsi ya 10, 13, 15 na 20, arimo ay’abahungu n’ayabakobwa, ayahize andi ahabwa ibikoresho byo gukina n’ibyo kwiga.

Abana bazajya bafashwa n'aba bakinnyi ni abahera ku myaka 10 kugeza kuri 20
Biramahire Abeddy ari gutanga ibikoresho by'ishuri ku bana
Usengimana Faustin yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n'andi yo hanze
Ngaboyisonga Benjamin yavuze ko iyi mikino izajya ikinwa mu biruhuko ariko abana bagakurikiranwa no mu masomo yabo
Amakipe yakinnye irushanwa rya mbere yahawe ibikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages