Ibi ni bimwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ashimira abari kumuba hafi mu bihe bye by’uburwayi.
Ndikumana wavunitse atarakina imikino myinshi muri Rayon Sports, yagaragaje ko abayobozi n’abafana bamubaye hafi, kandi nyuma yo gukira azabitura gutanga umusaruro mu kibuga.
Ati “Muraho mwese! Ndashaka gushimira Imana yandinze n’urukundo ingirira buri munsi. Ndashimira Perezida wanjye [Twagirayezu Thaddee] n’abandi banyamuryango bari muri Komite ya Rayon Sports bayoboye igikorwa cyo kumbaga.”
“Sinakwibagirwa kuvuga abafana banyeretse urukundo bakanantera imbaraga, ibyo ntabwo nzabyibagirwa. Igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza, icyubahiro ni icy’Imana. Nzitanga nkine uko bishoboka, tubonane vuba.”
Uyu rutahizamu yavunitse ubwo umukino wari ugeze ku munota wa gatanu w’inyongera kuri 90. Icyo gihe yitereye mu kirere ahura n’abakinnyi babiri ba Singida, Anthony Tra Bi Tra na Kenedy Wilson Juma Ambasa, bamukurura ukuboko igufa ricikamo kabiri.
Bivugwa ko uyu mukinnyi utazakina umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Singida Black Stars uzabera muri Tanzania, ashobora kumara hanze y’ikibuga igihe kiri hagati y’amezi atatu n’ane adakina.
Rayon Sports na Singida Black Stars zizakina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!