Tariki ya 27 Kanama 2026 ni bwo Rayon Sports yatsinzwe na Police FC mu mukino wa ½ cya FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino Rayon Sports yakinnye bigaragara ko yatangiye gutegura imikino ya CAF Confederation Cup izakina mu ntangiro za Nzeri 2026.
Ndikumana usigaje umwaka umwe muri Gikundiro, ntiyari mu bakinnyi bakinnye umukino, ndetse ntiyari no ku rutonde rw’abo yifashishije, kuko atanajyanye na bagenzi be mu mwiherero utegura uyu mukino.
Uyu rutahizamu utari ufite ikibazo na kimwe, bivugwa ko atazanajyana n’ikipe muri Cameroun gukina umukino wa Panthère Sportive du Ndé uteganyijwe ku wa 4 Nzeri.
Ni muri urwo rwego kandi yatangiye gushaka indi kipe yakwerekezamo mu gihe Rayon Sports iri kumwereka ko itakimukeneye. Ashobora kujya muri Police FC cyangwa Gor Mahia yo muri Kenya.
Kugeza ubu Rayon Sports ifite abandi ba rutahizamu yasinyishije, barimo Moïse Sandja Bulaya na we utari mu bakinnyi Rayon Sports yatanze mu mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), izifashisha mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026.
Ifite abandi ba rutahizamu barimo Kameni Junior na Nizeyimana Mubaraka utarakinnye uyu mukino kubera imvune.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!