Yabigarutseho nyuma gutsinda Marine FC ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 32 wa BK Pro League, wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026.
Ati “Icyo nshatse cyose ubuyobozi buragikora, ariko ndi nka wa mwana uri mu bibazo, ujya kwiga bakamwirukana yataha agakubitwa, ahora arira, nanjye ni gutyo meze. Ndatambuka umufana akambwira ko mumanuriye ikipe, uyu ni we Bekeni utumanuriye ikipe.”
Yakomeje agira ati “Nanjye ndi umuntu muzima, bituma ntekereza nabi, kandi bakwiriye kwakira ko meze nk’umucancuro wabwiwe kuza gufasha abandi kurwana intambara, ntawe nzata ku rugamba kandi imikino isigaye ibiri na yo nzayitsinda, ikipe igume mu Cyiciro cya Mbere.”
Etincelles FC yinjiye mu mukino neza, ku munota wa 12 Rodrigue Mwinyi afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe ahagaze mu rubuga rw’amahina, areba uko umuzamu ahagaze, atera ishoti riremereye umupira uruhukira mu rushundura.
Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, kugeza ku munota wa 30, ubwo Etincelles FC yakoraga impinduka igasohora mu kibuga Nsabimana Hussein wasimbuwe na Dusabimana Anselme.
Ku munota wa 33, Nyarugabo Moïse wa Marine FC yishyuye igitego ku mupira mwiza bateye, ariruka asiga abakinnyi b’inyuma ba Etincelles FC, aroba umunyezamu Nishimwe Moïse, umupira uruhukira mu izamu.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta zindi mpinduka, maze umusifuzi wa kane yongeraho iminota itatu itagize icyo ihindura ku mukino.
Ku munota wa 59, Nkundimana Fabio wa Marine FC yateye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ikipe ye iyobora umukino n’ibitego 2-1.
Etincelles FC ntiyabahaye umwanya wo kwishimira iki gitego kuko yabokeje igitutu maze ku munota wa 60 Niyonkuru Sadjat aterekamo igitego cyo kwishyura biba 2-2.
Ku munota wa 65, amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga, aho Etincelles FC yasohoye Niyonkuru Sadjat asimburwa na Robert Mukogotya mu gihe Gakumba Innocent yasimbuye Ciza Hussein.
Ku munota wa 70 nabwo Etincelles FC yakoze impinduka ikura mu kibuga Niyonkuru Sadjat asimburwa na Irafasha Denys.
Ni mu gihe ku munota wa 80, Marine FC yakoze impinduka mu kibuga yinjiza Niyonkuru Hashim asimbuye Hoziana Kennedy.
Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 83, nyuma yo kumara umwanya munini bakinira mu rubuga rw’amahina rwa Marine FC, maze umupira ukamusanga ahagaze wenyine akawutereka mu izamu.
Etincelles FC yahise ijya ku mwanya wa 15 n’amanota 31 mu gihe izakurikizaho kwakira Al-Hilal tariki 29 Gicurasi 2026 kuri Stade Umuganda.
Marine FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 41, yo izakurikizaho kwakira AS Muhanga tariki 29 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!