Umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe(Team Manager) muri AS Kigali, Joseph Nshimiye yatangarije IGIHE ko iki cyemezo cyo gushaka abakinnyi bakomeye ubuyobozi bwagifashe nyuma yo kwicara bugasanga ikipe imaze gukura ku buryo ishaka ibikombe bikomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ati “Birumvikana turimo gushaka abandi bakinnyi bashya bashobora kutwongerera imbaraga umwaka utaha kuko turashaka ibikombe. Turi ikipe imaze gukura nta mpamvu y’uko amakipe abiri cyangwa atatu ariyo yajya atwara ibikombe gusa. Hari abakinnyi bagiye nka Mabula na Sugira tutazaba dufite umwaka utaha, tugomba kubona ababasimbura kandi nabo bakomeye.”
AS Kigali irashaka abakinnyi bafite ubunararibonye barimo Ndayisenga Fuadi wahoze muri Rayon Sports na Kabange Twite wakiniye APR FC ndetse hakiyongeraho Habyarimana Innocent ukinira Police FC na rutahizamu wa Mukura VS Hakizimana Muhadjili.
Nshimiye yemeje ko batangiye ibiganiro n’aba bakinnyi.Yagize ati “Nibyo abo bakinnyi twaravuganye bose kandi n’ubu ibiganiro birakomeje. Bitarenze ibyumweru bibiri turabamenyesha ko babaye abacu bidasubirwaho.”
Uyu muyobozi yavuze ko ku bijyanye n’abakinnyi bazasezererwa muri AS Kigali bahari ariko amazina atayashyira hanze shampiyona itararangira, gusa avuga ko by’umwihariko abakinnyi b’abanyamahanga bose bashobora kugenda hakaza abashoboye, aho kuzana uwicara ku ntebe y’abasimbura.
AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, ubwo iheruka mu marushanwa Nyafurika yitabiriye rimwe rukumbi mu 2014 yasezerewe igeze muri 1/8.



















TANGA IGITEKEREZO