Ubwo Shampiyona ya 2019/20 yahagarikwaga n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe, Sekamana Maxime yari umwe mu bakinnyi bo ku mpande bahagaze neza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mukinnyi yavuze ko agifite inyota yo kongera kwitwara neza, agakomereza ku rwego yari agezeho mbere ya Coronavirus nubwo hashize amezi asaga atandatu nta mikino iba.
Ati “Ni byo, byari bitangiye kuza ariko ndacyafite inyota yo kongera kugaruka neza nk’uko mbyifuza gusa Imana nimfasha na none bizagenda neza.”
Sekamana Maxime yirinze kugira byinshi avuga ko bibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwari buyoboye Rayon Sports ariko yemeza ko bitaracyemuka.
Uyu mukinnyi yishyuza Rayon Sports miliyoni 4 Frw yamusigayemo ubwo yayisinyiraga imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC mu mpeshyi ya 2019.
Abajijwe ku makuru amwerekeza muri mukeba Kiyovu Sports, Sekamana Maxime yagize ati “Ntacyo nabivugaho.”
Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, aherutse kubwira itangazamakuru ko yahuye na Sekamana Maxime bakaganira ndetse yagaragarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko hari icyo uyu mukinnyi yafasha mu busatirizi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!