Nigeria yakiriye Amavubi yaramaze kubona itike y’igikombe cya Afurika, aho bamwe mu bakinnyi bayo byabaye ngombwa ko basubira mu makipe yabo, mu gihe abarimo Victor Osimhen babanje ku ntebe y’abasimbura nyuma yo gukina iminota 90 ku mukino wari wabanje.
Ibi ariko ntibyabujije Super Eagles gufungura amazamu ku gitego cya Samuel Chukwueze, gusa Amavubi aza kuva inyuma atsinda umukino abifashijwemo n’ibitego byaje bikurikiranye bya Ange Mutsinzi na Nshuti Innocent.
Mu gihe benshi muri Nigeria bifatiye ku gahanga umutoza Eguavoen, Ilenyosi we yatangarije Brila FM y’iwabo ko ikibazo nyamukuru kitashakirwa ku mutoza w’umukino.
Ati “Eguavoen si we kibazo. Nubwo twari buzane Mourinho ngo atoze Nigeria kiriya gihe ntacyari kuvamo. Abakinnyi nta shyaka bagaragaje, bahagararaga nabi, wabonaga ntacyo baharanira. Umutoza wese twari buzane twari butsindwe uyu mukino.”
Amavubi gutsinda uyu mukino byayahaye amanota umunani mu itsinda, gusa birangira adashoboye kujya mu gikombe cya Afurika kuko Bénin banganyanga amanota ariko yaritwaye neza mu mikino yahuje ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!