00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvukiyehe Juvénal yangiwe kwitabira Inteko Rusange ya Kiyovu Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 May 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports ndetse byavugwaga ko ashobora kongera kugirwa Umuyobozi Mukuru wawo, Mvukiyehe Juvénal, yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange Idasanzwe yawo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Iyi Nteko Rusange yabereye Chez Lando, yari yatumiwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports ndetse ku murongo w’ibyigwa hari "kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya."

Yabaye mu gihe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, habyutse havugwa ko Mvukiyehe wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, ashobora kongera kugirirwa icyizere nyuma y’uko Ndorimana Jean François Régis ’Général’ wari Perezida yeguye muri Mutarama.

Nyuma yo kuva mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Kigali Convention Centre mbere ya saa Sita, aho yari ahagarariye Ikipe ye ya Addax SC aheruka kugura mu Cyiciro cya Kabiri, Mvukiyehe yakomereje Chez Lando mu Nteko Rusange Idasanzwe ya Kiyovu Sports.

Nyuma yo kuhagera, yangiwe kwinjira mu cyumba cyaberagamo inama, mu gihe we yemeza ko yagombaga kuyitabira kuko akiri umunyamuryango w’iyi kipe yayoboye.

Ati “Nitabiriye Inteko Rusange Idasanzwe ya Kiyovu Sports kubera ko nanjye ndi umunyamuryango wayo ariko natangajwe n’uko nahageze bambwira ko ntari bwinjire kuko bari bategereje amalisiti y’abagomba kuyijyamo.”

Yongeyeho ati “Navuze ko nta kibazo mbasaba kuyizana ariko bakomeza kuyibura bigaragara ko byari ukujijisha. Ahubwo ntabwo bifuza ko nari kugaragara mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports.”

Mvukiyehe yashimangiye ko nubwo yavuye nabi mu buyobozi bwa Kiyovu Sports, ariko akiri umunyamuryango wayo.

Ati “Kuba naravuye mu buyobozi bwa Kiyovu Sports ntabwo bivanaho ko ndi umunyamuryango wayo, kandi kuba mfite ikipe [Addax] ntabwo bibikuraho. Ikipe mfite ni iy’ubucuruzi ntabwo byakubuza kuba umunyamuryango.”

Yakomeje agira ati “Nifuje kuyizamo kuko haba harimo ibintu byinshi bivugwa kuri njye. Burya iyo uhari bigusaba ko wakwisobanura. Nari naje kuko muyo bakoze ubushize havuzwemo ibintu byinshi ntahari kuri njye, sinifuza ko byongera kuko bimwe na bimwe biba binyuranya n’ukuri.”

Abajijwe niba koko hari gahunda yo kwiyamamaza ngo yongere kuyobora iyi Kipe yambara Icyatsi n’Umweru, Mvukiyehe yavuze ko na we yabibonye nk’uko abandi babibonye.

Ati “Ibyo kwiyamamaza nabibonye n’abantu benshi babimbazaho. Gutorwa hari icyo bikurikiza, nkeka ko gutya bitari ukuza mu buyobozi kandi bashakaga gusimbuza nta kwiyamamaza kwarimo.”

Yongeyeho ko nubwo afite Ikipe ya Addax, ariko amakuru ya Kiyovu Sports ayamenya ndetse yifuza gutanga umusanzu nk’umunyamuryango.

Ati “Nk’umukunzi wayo buri kimwe cyayo ndakimenya kandi nifuza ko yatera imbere. Umusaruro mubi w’ikipe utuma abanyamuryango batamererwa neza cyane cyane twe twikundira amakipe yacu.”

“Nimwe uburenganzira ariko akazi kanjye nakarangije, nta kidasanzwe kandi ni uburenganzira bw’abashatse kubikora gusa icyo nakora ni ukubifuriza amahirwe ariko umutahe wanjye batawushaka ntacyo wakora. Sinifuzaga ko bakomeza kumparabika ngo Juvenal nta mafaranga yigeze aha Kiyovu, yakoreshaga amafaranga y’Umujyi wa Kigali ariko nkibaza miliyoni 150 Frw icyo yakora ku ikipe.”

Mvukiyehe yavuze ko yishyuza Kiyovu Sports asaga miliyari 1 Frw yayihaye, ashimangira ko akurikije ibyamubayeho kuri iki Cyumweru, atazongera kwitabira inteko rusange y’iyi kipe.

Ati “Nkeka ko umuntu aramutse arimo imbere batakongera kubivuga umunta aramutse arimo imbere. Ni gute naba nta mafaranga natanze uyu munsi nkaba ndi kubabaza arenga miliyari bagomba kunyishyura? Ayo yaratanzwe mu buryo buzwi kandi bugaragara. Ibyo ni byo nkeka byatumye babikora.”

Yakomeje agira ati “Nkurikije ibibaye ntabwo nakongera kwitabira indi Nteko Rusange n’iyo banyandikira. Iyo abantu batakwifuza ntabwo uhatiriza, iby’umupira w’amaguru si ibintu byo kuzanamo amahane.”

Kiyovu Sports imaze iminsi iyobowe na Mbonyumuvunyi Abdul Karim wari Visi Perezida wa Mbere nyuma yo kwegura kwa Ndorimana Jean François Régis ’Général’ wari Perezida muri Mutarama.

Ndorimana na komite nyobozi yari akuriye, bari bagiriwe icyizere cyo kuyobora Kiyovu Sports imyaka itatu guhera muri Nyakanga 2023.

Kiyovu Sports yasoje Shampiyona ari iya gatandatu, yaranzwe no kudahemba abakinnyi ndetse kuri ubu ntiyemerewe kugura abandi kubera ko yafatiwe ibihano na FIFA kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije amategeko.

Mvukiyehe Juvénal yangiwe kwitabira Inteko Rusange Idasanzwe ya Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .