Nk’uko bigaragara mu mabwiriza yashyizweho n’iyi Komisiyo y’Amatora yemejwe ku wa Mbere, mu ngingo yayo ya gatandatu havuga ko uwiyamamaza “agomba kuba nibura amaze amezi atandatu ari umunyamuryango” ndetse no “kuba adafite ikirarane cy’umusanzu atishyuye.”
Komisiyo y’amatora yatangaje ko gutanga kandidatire bizakorwa bitarenze ku wa 22 Nzeri, bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya e-mail mu gihe abujuje ibisabwa bazemezwa ku wa 23 Nzeri binyuze ku rubuga rwa WhatsApp rw’abanyamuryango.
Iyi ngingo yo kuba uwiyamamaza agomba kuba amaze amezi atandatu abaye umunyamuryango wa Kiyovu Sports, iragonga Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020.
Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, yifuzwa na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.
Amabwiriza yashyizweho n’iyi Komisiyo y’Amatora azaba ku wa 27 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, ntavugwaho rumwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports. Kuva mu kwezi hakunze kugaragara ubwumvikane buke bushingiye ku mpinduka zaba mu buyobozi.
Kuba umutoza Karekezi Olivier atarasinya nubwo afite imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri, bishingiye ku kuba ataramenya ahazaza ha Mvukiyehe Juvénal wagize uruhare runini mu kumuzana muri Kiyovu Sports.
Mvuyekure François uyobora Kiyovu Sports kuri ubu, avuga ko yiteguye kongera kwiyamamaza mu gihe yagirirwa icyizere n’abanyamuryango mu gihe Visi Perezida wa mbere; Ntalindwa Théodore yavuze ko “Mu gihe hakirimo akajagari siniteguye kwiyamamaza.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!