Uyu musore uzwi ku izina rya Muzungu yari umwe mu nkingi za mwamba za Bugesera mu mwaka wa shampiyona ushize aho uretse kuyifasha kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro, yanagize uruhare mu gutuma iguma mu cyiciro cya mbere yigaragaza ku mukino batsinzemo Etoile de L’Est.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yagiranye ibiganiro na APR FC bumvikana ko azayerekezamo ubwo umwaka wa shampiyona uzaba urangiye, cyane ko ari na bwo amasezerano ye yari kuba ashojwe.
Ubwo iyi shampiyona yasozwaga ariko, umutoza Mashami yaje gusaba ubuyobozi ko uyu musore bamuvugisha cyane ko yari yigaragaje mu mikino itatu iyi kipe yahuriyemo na Bugesera muri uyu mwaka wa shampiyona.
Police FC ariko ubwo yajyaga kuvugana n’uyu musore yasanze yararangije kumvikana na APR FC birangira batemeranyijwe kubasinyira nubwo iyi kipe yari yemeye gutanga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo uyu musore abasinyire imyaka ibiri.
Muzungu akaba aje muri APR FC yiyongera ku bandi brarangizanyije na bo barimo umunyezamu Muhawenayo Gadi ndetse n’umukinnyi wo hagati Frodouard Mugiraneza. Aba bakaba bazasanga Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bazagaruka muri iyi kipe bavuye muri Marines.
Uretse aba bakinnyi bakina mu Rwanda ikipe ya APR FC ikaba imaze kumvikana n’abakinnyi batanu b’abanyamahanga Abraham Siankombo umunya- Zambia ukinira Zanaco y’iwabo na John Ochieng bakinana mu ikipe. Aha kandi hakaba harimo myugariro n’umukinnyi wo hagati bakomoka muri Seengal.
APR FC ikaba iri butangire imyitozo kuri uyu wa gatatu yitegura umukino w’Umuhuro ku Amahoro uzabahuza na mukeba Rayon Sports hatahwa sitade nshya nziza kurusha izindi mu karere yubatswe i Remera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!