Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, ni bwo Yanga Princess yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/2027.
Umwe mu bakinnyi batangajwe ni rutahizamu Mutuyimana Sandrine wakiniraga Inyemera WFC, yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, imuha amasezerano y’imyaka itatu.
Uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu mikino y’amashuri mbere yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yari umwe muri ba rutahizamu beza mu Rwanda ndetse anagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu.
Mutuyimana asanze abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe, ari bo Sumaya Komuntale, Semeni Juma, Fatuma Aron, Winfrida Charles, Rehema Ramadhani, Saada Mabere na Rhobi Daudi.
Yaguzwe muri iyi kipe kugira ngo asimbure Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’ uheruka kuyivamo, akerekeza mu ikipe nshya ya Wuhan Jiangda yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bushinwa.
Mukandayisenga yakiniye Yanga Princess imyaka ibiri, ndetse buri mwaka ni we wabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’abagore muri Tanzania, aho yinjije ibitego 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!