00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutubabarire mube abantu b’abagabo: Abakinnyi ba Kiyovu Sports basabye ubuyobozi kubabanira

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 May 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Kiyovu Sports yahuriye hamwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 gusa abakinnyi bagaragariza ubuyobozi ko budakwiye kubatererana kandi baritanze bagakorana inzara umwaka wose.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2024, ubwo bamaraga gutsinda Rayon Sports FC mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona ari nawo usoza umwaka.

Ni umunsi wari uw’ibyishimo kuri buri wese cyane ko intsinzi yahuriranye n’isabukuru y’umunyezamu wayo Nzeyurwanda Djihad ndetse ari n’umwe mu bakinnyi bakomeje kuyinambaho.

Mbonyingabo Regis wavugiye abakinnyi bagenzi be, yashimiye umuhate w’umutoza mushya ndetse na bagenzi be bitanze batitaye ku bibazo byari bihari.

Yagize ati “Hari abakinnyi batangiye uyu mwaka bafitiwe ibirarane kugeza uyu munsi ariko nishimira ko bitanze uko bishoboka. Kuba tugeze aha ni ubutwari bw’umutoza [Joslin Bipfubusa] yadukomeje mu mbaraga zose yari afite.”

“Yatwumvishije ko gukinana imbaraga kwacu ari inyungu za buri wese ku giti cye, ari ahazaza hacu kandi hadakwiriye gushingirwa ku buyobozi cyangwa undi wese.”

Mbonyingabo yongeyeho ko nubwo buri wese yitanze bidakuraho ko ubuyobozi bukwiriye kureba imvune zose bugakiranuka n’abakinnyi mbere y’uko batangira guhura n’ibibazo mu karuhuko k’imikino.

Ati “Mudufashe abakinnyi bafite ibibazo byinshi. Tugiye gutaha kandi hari abagiye badafite uko babaho. Byibuze tuve hano hari igikozwe mutubabarire mube abantu b’Abagabo. Hari abirukanywe mu mazu, hari ababuraye kurya ari ikibazo ariko kuba tukiri hano ni ubutwari.”

“Usibye ibibazo twagize abakinnyi dufite ni beza, ndabasaba kugerageza ntimuzabatakaze. Muturetse kandi mukatwongeramo abandi batanu, twatwara n’ibikombe bibiri."

Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yashimangiye ko ibibazo byabayeho kandi nawe abizi neza ko icyizere cyo gukemura ibyo bibazo gihari.

Ati “Ndashimira abakinnyi kuko ni indwanyi. Ntiwabona amagambo ubavugaho kuko twabanye muri ibi bibazo kuva umwaka watangira. Dufite ibyishimo bivanze n’agahinda, mvuze ko nishimye 100% naba mbeshye kuko hari abandi bavunitse ngo tubigereho.”

“Natuza ari uko abakinnyi batanze imbaraga zabo nabo babonye ibyo tubagomba ngo banezerwe nkatwe. Njye ndashaka ko tuzategura undi munsi dushyiremo ubushobozi, dutarame, tuvuge Kiyovu Sports n’ibindi byose”

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuye aho bumaze kwemerera abakinnyi ko bagiye guhita bahabwa agahimbazamushyi ko gutsinda Rayon Sports ndetse bukanagerageza kugira vuba bukishyura imyenda yose ibabereyemo.

Kiyovu Sports yasoreje Shampiyona ku mwanya wa gatandatu n’amanota 44, iri mu makipe yagize umwaka mubi waranzwe no kubura amikoro ndetse no kutumvikana kwa bamwe mu bayobozi bayo aho byarangiye Mvukiyehe Juvénal na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ bayitaye.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakinnye umwaka w'imikino birya bakimara
Kiyovu Sports yishimiye isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe
Hari abafana batatereranye ikipe nubwo yagize ibibazo biremereye by'amikoro
Abakunzi ba Kiyovu Sports bishimanye n'abakinnyi nyuma y'umukino wa nyuma wa Shampiyona wabasize ku mwanya wa gatandatu
Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yijeje abakinnyi ko ibibazo byabo bikemuka vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .