Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Cristiano Ronaldo yatsinze igitego kimwe muri bibiri byafashije Portugal kugera muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Kátia Aveiro wagiye kumushyigikira muri rushanwa, yaganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Portugal cya Sport TV, agicira ku mayange ku hazaza ha Cristiano Ronaldo.
Ati “Nzi neza ko ari gusezera, bityo rero bizagorana kubona undi mukinnyi nka we. Amakuru mfite arizewe cyane, nizeye ko ari ubwa nyuma, rero mureke tubyishimire.”
“Umuntu uzi ubwenge, wumva umupira w’amaguru, unawukunda, yagakwiriye kuba yemera Cristiano Ronaldo. Niba utemera Cristiano Ronaldo, ntabwo ukunda ruhago.”
Aveiro yongeyeho ko ari kuvuga ku Ikipe y’Igihugu ya Portugal, aho kuba muri Al-Nassr akinira yo muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 ari kwandika amateka mu Gikombe cy’Isi, aho ari we mukinnyi wenyine mu mateka winjije igitego mu marushanwa atandatu yaryo yakinnye.
Usibye ibyo, yegukanye ibikombe 35 bikomeye. Ibyo birimo Supertaça de Portugal, Shampiyona y’u Bwongereza, Shampiyona ya Espagne, Shampiyona y’u Butaliyani, Euro, UEFA Nations League, UEFA Champions League, FIFA Club World Cup, FA Cup n’ibindi.
Ibi byiyongeraho Ballon d’Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016 na 2017), akaba uwa kabiri inyuma ya Lionel Messi ufite umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!