Muhire yabigarutseho nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino ibiri, Gikundiro ikaba nta gikombe izegukana muri uyu mwaka w’imikino.
Abajijwe icyo Rayon Sports yakora kugira ngo itazongera kugira umwaka mubi nk’uwo yagize, Muhire Kevin yavuze ko bisaba kuzashora amafaranga menshi no kwitonda mu migurire yayo.
Ati “Burya mu mupira w’amaguru bisaba gushora kugira ngo wunguke. Umwaka utaha bazagerageze bagure abakinnyi beza, ndakeka ko babonye isomo. Birababaje kubona ikipe nka Rayon Sports imara imyaka ine nta gikombe cya Shampiyona, ni ah’ubuyobozi kugira ngo ibi bintu bihinduke.”
Ku kijyanye n’Umutoza Julien Mette, Muhire yavuze ko umusaruro we wabazwa ubuyobozi gusa abona atari we kibazo ahubwo ari urwego rwo hasi rw’abakinnyi Gikundiro ifite uyu mwaka.
Ati “Umutoza akiza twarumvikanaga nyuma ahindura ibintu turamuganiriza nabwo arabihindura, gusa ntibyaduhiriye nk’uko mwabibonye. Twatakaje imikino imwe n’imwe, gusa ku bwanjye ntabwo ari amakosa y’umutoza. Rayon sports ntabwo yari ifite ikipe iyemerera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.”
Muri rusange, Rayon Sports iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi baje kwitwara nabi cyane bityo Muhire akaba yemeranya na benshi bavuga ko ari kimwe mu bice igomba gukosorana ubushishozi.
Muhire Kevin uri kugana ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro, yatangaje ko azamenya ahazaza he shampiyona irangiye, cyane ko ibura imikino itatu gusa.
Video: Mazimpaka Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!