Gutanga kandidatira zo kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023, byabaye tariki ya 22-27 Gicurasi.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Murangwa Eugène yatanze kandidadire yo kuyobora Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu.
Kuri uyu mwanya ahanganye n’Umutoza w’Ikipe ya Ivoire Olympique, Uwineza Pacifique ndetse na Ngendahayo Vedaste uyobora United Stars na yo yo mu Cyiciro cya kabiri.
Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu ni umwanya mushya wongewe mu buyobozi bwa FERWAFA ndetse wemerejwe mu mategeko yavuguruwe mu Nteko Rusange y’iri Shyirahamwe yateranye muri Mutarama 2023.
Murangwa yakiniye Rayon Sports guhera mu 1988 kugeza mu 1996 ari nako yagaragaraga mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Mu 2018 Murangwa yambitswe umudali w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II. Mu batoranyijwe harimo abahanga mu mikino, ibyamamare mu muziki, abanyapolitiki n’abandi bagiye bakora ibifitiye akamaro u Bwongereza.
Uretse Murangwa, abandi bamaze kumenyekana ko batanze Kandidadire zabo mu matora ya FERWAFA ni Munyantwali Alphonse uziyamamariza umwanya wa Perezida, Habyarimana Marcel ’Matiku’, Gacinya Chance Denis na Kanamugire Fidel, Perezida wa Heroes FC yo mu Cyiciro cya Kabiri biyamamarije imyanya ya Visi Perezida.
Hari kandi Turatsinze Amani ’Ntsinzi’ wiyamamarije ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’amarushanwa, Dr Moussa Hakizimana kuri Komisiyo y’Ubuvuzi ndetse na Habimana Hamdan ku mwanya wa Komisiyo y’Iterambere rya Ruhago.
Kuri ubu FERWAFA iyobowe na Komite y’abantu batatu mu nzibacyuho y’iminsi 39. Aba bakuriwe na Habyarimana Marcel bahawe inshingano zo gutegura amatora no gusoza amarushanwa iri Shyirahamwe ryateguye muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Ku wa 6 Kamena 2023, Komisiyo y’Amatora ni bwo izatangaza abakandida bujuje ibisabwa mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri Komisiyo y’Amatora.
Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora kuri ubwo bujurire.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, ni bwo hazatangazwa urutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Ku wa 15 – 23 Kamena ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!