Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse rwihanangiriza uyu muryango.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports mbere ya Jenoside ari mu bashobora kwemezwa nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Association Rayon Sports.
Murangwa niyemezwa azayobora Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo ashyire mu bikorwa iby’Umuryango Rayon Sports wasabwe kunoza bijyanye n’amategeko n’imiterere yawo.
Murangwa Eugène usanzwe aba mu Bwongereza, ari mu Rwanda muri iyi minsi.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Murangwa yavuze ko amakuru ari gutangazwa ko yagizwe umuyobozi atari yo. Yagize ati “Kugeza ubu ayo makuru ntabwo ariyo.”
Mu mpera za 2017, uyu mugabo wanakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahawe umudari w’ishimwe ‘Member of the British Empire’, n’Umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elisabeth, kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje yaba mu Bwongereza no mu Rwanda birimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.
Undi IGIHE yamenye uri mu batekerejweho n’abo muri Rayon Sports ko yayobora mu gihe cy’inzibacyuho ni Twagirayezu Thaddée wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports, ariko akegura mu Ukwakira 2019, nyuma y’amezi atatu gusa hatowe Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate.
Ubwo yari abajijwe uko Rayon Sports iza kuyoborwa nyuma yo gukuraho Komite Nyobozi yayo, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko iyo umuryango unaniwe kubahiriza ibyasabwe, bagira uruhare mu gushyiraho inzego ziwushyira ku murongo, byananirana ugahagarikwa.
Ati “Iyo dusanze umuryango warananiwe kwikemurira ibibazo mu buryo bwawo busanzwe nk’uko amategeko abiteganya, ntujye no mu mpuzamiryango ubarizwamo ngo uwufashe kubikemura, dufata icyo cyemezo tukagerageza gushaka umuti w’icyo kibazo.”
Yakomeje avuga ko mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri, basabye abayoboye Rayon Sports n’abari bayiyoboye ubu gutanga amazina azavamo abazahabwa ikipe mu nzibacyuho.
Ati “Buri muntu yandikaga amazina atanu, nituza guhuguka turi bujye muri ayo mazina atanu yanditswe n’abantu 16, byanze bikunze ntituri buburemo abantu batatu bashobora gufata iyi nzibacyuho.”
“Aho ni aho uguhera hakomeye, Urwego rw’Imiyoborere nirwo ruri bushyireho abayobora muri iki gihe cy’inzibacyuho, banahabwe raporo kugira ngo bamenye ibyo bakwiriye kugenda bashyira mu bikorwa.”
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, avuga ku mpande zitumvikana muri iyi kipe, yagize ati “Byasaga nk’aho hari impande ebyiri zihanganye. Impande zombi zahamagawe kugira ngo bagire uruhare mu gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo biri muri Rayon Sports.”
“Uretse no kubihanangiriza, twabasabye ko batozangera kugaragara mu buyobozi bwa Rayon Sports nubwo uwayoboye akenshi aba ashaka kongera kuyobora. Twabasabye ko badufasha guhitamo abantu bashobora kuyizamo bakayifasha ariko batagaragaye mu bibazo bya Rayon Sports.”
Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi yahagaritswe n’ishyirwaho na RGB, rizaba ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!