00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mundinde APR FC ntware Igikombe cy’Amahoro- KNC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 January 2026 saa 01:52
Yasuwe :

Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles, yigeze ko yatwara Igikombe cy’Amahoro ariko mu gihe yatombora indi kipe itari APR FC ihora imuzengereza.

Gasogi United FC ni imwe mu makipe meza ari muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ariko kuva yatangira gukina nta rushanwa na rimwe mu yo ihanganamo n’amakipe akomeye yari yegukana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yabanje kuvuga ko nta kintu kimunezeza mu mupira w’amaguru usibye gutsinda ikipe zifatwa nk’aho ari nkuru kurenza izindi mu Rwanda.

Ati “Nta mukino uryoha nko gutsinda ikipe ikomeye, ibyo bintu biryoha kubi. Buriya nta kintu cyiza kibaho nko gutsinda Rayon Sports, ibyo bintu biraryoha. Ikipe ya mbere indyohera gutsinda ni Kiyovu Sports, nkanaryoherwa no gutsinda Rayon Sports.”

“Kubona bariya bafana barira nta kuntu bisa. Nta mukino mwiza ubaho nko gutsinda nka APR FC. Niba hari ikintu cya mbere kiri bundyohere muri uyu mwaka ni ugutsinda APR FC.”

KNC yavuze ko ikimuraje ishinga ari ukwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26, ariko bakamurinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko imutsinda inshuro nyinshi.

Ati “Igikombe cy’Amahoro ni cyo dushaka kandi tumaze gukomanga mu buryo bushoboka pe. Nk’uko APR FC igihe cyose ihora itombora Pyramids FC [muri CAF Champions League] nanjye bayindinde, kuko ibi bintu byo guhora ntombora APR na byo [...], izaze nyuma. Izindi nzazifasha.”

Gasogi United FC yasezerewe na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize muri ¼, ntabwo iratsinda umukino n’umwe mu 10 iheruka kuzihuza, dore ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze ine indi itandatu ziranganya.

Ku wa 8 Gashyantare 2026, amakipe yombi azahurira mu mukino wa Shampiyona y’u Rwanda.

KNC yifuza gutwara Igikombe cy'Amahoro cya 2025/26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages