APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma y’uko itwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, Jimmy Mulisa, yavuze ko amakipe amwe n’amwe yagerageje kwiyubaka mu kwitegura umwaka utaha wa Shampiyona 2020/21 cyane cyane Kiyovu Sports na APR FC.
Ati ”Amakipe menshi yagizweho ingaruka na COVID-19 ariko akomeje kugenda agerageza kwiyubaka. Turumva APR FC igenda izana abakinnyi beza nk’ibisanzwe na Kiyovu Sports nishimira ko iri gukora impinduka, ndizera ko bizagenda neza nubwo bizaba bigoye. Nishimiye no kubona Gasogi iri mu yakomeje kwitegura neza isubukurwa ry’imikino.”
Abajijwe uko abona APR FC yahozemo nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka utaha w’imikino, Mulisa yavuze ko nta rwitwazo abakinnyi bayo bakwiye kuzagira.
Ati ”Niba ubibona yarangije umwaka w’imikino ihagaze neza itaratsindwa, nibakomezanya umusaruro bafite ntekereza ko byose ari mu mutwe. Navugako APR nk’ikipe, abakinnyi nta rwitwazo bakwiye kuzazana kuko ikipe ibitaho.”
“Bakwiye kwitwara neza kuko niyo ifite abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu nka 80%. Nagiye nkurikirana ibiganiro by’umutoza, bitewe n’icyizere arema mu bakinnyi ndizera ko bazagera kure muri Champions League.”
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, aherutse gutangaza ko intego bihaye mu mwaka utaha w’imikino ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!