00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yemeje abatoza bashya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 July 2025 saa 12:39
Yasuwe :

Mukura Victory Sports et Loisir yemeje abatoza bashya bayobowe na Nshimiyimana Canisius wari umaze igihe kinini yungirije muri iyi kipe.

Nshimiyimana amaze imyaka 27 muri iyi Kipe y’i Huye kuko yayigezemo nk’umukinnyi mu 1998. Nyuma yo gusezera guconga ruhago yatangiye gutoza amakipe y’abato agenda azamuka.

Umwe mu bayobozi ba Mukura VS yabwiye IGIHE ko nubwo hari ibitararangira ariko bifuza kumuha amahirwe.

Ati “Canisius amenyereye ikipe rero rimwe na rimwe hari igihe n’Abanyarwanda baba bakwiye amahirwe, cyane ko n’ikipe yacu itahindutse cyane, benshi mu bakinnyi baraziranye.”

Nshimiyimana azungirizwa n’Umurundi Nimubona Thierry uzwi nka Combe wanyuze mu makipe nka Vital’O FC Bumamuru na Flambeau du Centre.

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ni Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng wanyuze mu makipe menshi arimo na Mukura.

Iyi kipe y’i Huye ntabwo izahinduka cyane kuko imaze kugura abakinnyi nka Mutsinzi Patrick, Joseph Sackey na Tuyishime Emmanuel.

Nshimiyimana Canisius umaze imyaka 27 muri Mukura yagizwe umutoza mukuru
Niyonkuru Ramadhan wakiniye Mukura yagizwe umutoza wongerera abakinnyi imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages