Mukura VS yo mu Karere ka Huye, ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, aho izakina amarushanwa atandukanye ihereye kuri Turbo King Super Cup 2026.
Kimwe mu byo iyi kipe iri gukora ni ukongeramo abakinnyi bashya bazayifasha, umwe muri bo akaba ari Hussein Ssenoga wo muri Uganda. Akina mu kibuga hagati afasha ba myugariro.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28, byitezwe ko agaragara mu mukino wa gicuti uhuza Mukura VS na Bugesera FC.
Ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona ya Uganda, akaba yaranyuze mu yandi makipe nka Express FC na Lugazi FC.
Asanze Mukura VS iherutse kwemeza umutoza mushya w’Umunya-Serbia, Momcilo Medic, watoje izirimo Flambeau du Centre, Royal Eagles na Messager zo mu Burundi, Tshakuma na Orlando Pirates zo muri Afrika y’Epfo, Power Dynamos yo muri Zimbabwe n’izindi.
Ysinyishije kandi abakinnyi bashya barimo Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United, Niyonizeye Telesphore na Abumuremyi bakiniraga AS Muhanga, Freedom Mungudit wakiniraga Lugazi FC, Dusabimana Olivier wakiniraga Unity FC na Niyonkuru Sadjati wavuye muri Etincelles FC.
Yongereye kandi amasezerano ya Irumva Justin na Agyenim Boateng Mensah, inazamura abana bo mu ikipe y’abato, ari bo Tuyishime Kennedy, Ndagijimana Ashirafu na Ishimwe Jean Pierre.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!