00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yasinyishije Umunya-Uganda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 August 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Ikipe ya Mukura VS yasinyishije umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Uganda, Hussein Ssenoga, imuha imyaka ibiri imukuye muri Kitara FC.

Mukura VS yo mu Karere ka Huye, ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, aho izakina amarushanwa atandukanye ihereye kuri Turbo King Super Cup 2026.

Kimwe mu byo iyi kipe iri gukora ni ukongeramo abakinnyi bashya bazayifasha, umwe muri bo akaba ari Hussein Ssenoga wo muri Uganda. Akina mu kibuga hagati afasha ba myugariro.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, byitezwe ko agaragara mu mukino wa gicuti uhuza Mukura VS na Bugesera FC.

Ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona ya Uganda, akaba yaranyuze mu yandi makipe nka Express FC na Lugazi FC.

Asanze Mukura VS iherutse kwemeza umutoza mushya w’Umunya-Serbia, Momcilo Medic, watoje izirimo Flambeau du Centre, Royal Eagles na Messager zo mu Burundi, Tshakuma na Orlando Pirates zo muri Afrika y’Epfo, Power Dynamos yo muri Zimbabwe n’izindi.

Ysinyishije kandi abakinnyi bashya barimo Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United, Niyonizeye Telesphore na Abumuremyi bakiniraga AS Muhanga, Freedom Mungudit wakiniraga Lugazi FC, Dusabimana Olivier wakiniraga Unity FC na Niyonkuru Sadjati wavuye muri Etincelles FC.

Yongereye kandi amasezerano ya Irumva Justin na Agyenim Boateng Mensah, inazamura abana bo mu ikipe y’abato, ari bo Tuyishime Kennedy, Ndagijimana Ashirafu na Ishimwe Jean Pierre.

Hussein Ssenoga azafasha Mukura VS mu kibuga hagati
Hussein Ssenoga ni umukinnyi mushya wa Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages