Mukura Victor Sports nta mutoza mukuru yari ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez mu ntangiriro za Nzeri.
Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yemeje ko “Djilali Bahloul ni we mutoza, yageze i Kigali ejo kandi n’ibipimo bya COVID-19 yafashwe byagaragaje ko ari muzima.”
“Ni we ugiye kutubera umutoza, agiye gufatanya na MD [Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Gasana Jérôme] bashyire ibintu byose ku murongo.”
Djilali Bahloul w’imyaka 38, yavukiye i Relizane muri Algérie, yerekeza mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa ubwo yari aifte imyaka umunani. Afite imyamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A.
Kuva mu 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Al Nahda Damman yo muri Arabie Saoudite, Saham Club yo muri Oman, Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite, Morteau yo mu Bufaransa, ASC Linguère yo muri Sénégal ndetse na Sahar SC yaherukagamo muri Oman.
Uyu mugabo wakiniye Olympique Marseille hagati ya 1995 na 2000, yatoje kandi Al Ahli de Manama muri Bahreïn na Stade d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!