00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yabonye umufatanyabikorwa mushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2026 saa 04:33
Yasuwe :

Ikipe ya Mukura VS yabonye umufatanyabikorwa mushya, ari we Uruganda rutunganya amazi yo kunywa rwa Jibu, bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni umuterankunga watangajwe hagati mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona iyi kipe y’i Huye yari yakiriyemo APR FC kuri Stade Kamena, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026.

Amasezerano y’imyaka ibiri y’ubufatanye yasinywe hagati n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa, Musoni Protais ku ruhande rwa Mukura VS ndetse na Rogers Magyenyi ushinzwe Ubucuruzi akaba ari na we wari uhagarariye Tuyisenge Bruno Leandre uyobora Jibu mu Rwanda.

Mukura VS izajya yamamaza amazi ya Jibu binyuze mu kugaragaza ibirango byayo ku kibuga aho yakiriye umukino no ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ubundi buryo yamamazamo.

Ni mu gihe Jibu izajya iha Mukura VS amazi yo kunywa ku myitozo no ku mikino, yongereho no guhemba umukinnyi wayo witwaye neza buri kwezi.

Jibu Rwanda yiyongereye mu bandi bafatanyabikorwa basanzwe bakorana na Mukura VS barimo Light House Hotel, BK Insurance, Volcano Express bose biyongera ku muterankunga mukuru ari we Akarere ka Huye.

Mukura VS yinjiye mu bufatanye bushya na Jibu
Rogers Magyenyi wari uhagarariye umuyobozi wa Jibu na Musoni Protais ushinzwe ibikorwa bya Mukura VS, bashyira umukono ku masezerano
Amasezerano impande zombi zagiranye azamara imyaka ibiri
Jibu izajya ihemba umukinnyi w'ukwezi muri Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages