Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amakipe asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Huye ko atagomba kuhitoreza cyangwa kuhakinira imikino ya gicuti kugira ngo ubwatsi bw’iki kibuga bwakemanzwe n’amwe mu makipe yahakiniye imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi 2026, bukomeze kubungwabungwa.
Mu rwego rwo kwirinda ko bwakwangirika kubera gukoreshwa cyane, icyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyagize ingaruka ku mukino wa gicuti wagombaga guhuza Mukura VS na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama, kuri Stade Huye.
Mukura Victory Sports yifuje kwimurira uyu mukino kuri Stade Kamena, ariko yasanze kuri aya masaha hazaba hari gukinwa umukino w’Icyiciro cya Kabiri uhuza Kaminuza y’u Rwanda na Addax SC.
Kubera ko n’ubundi ari Gasogi United yari yasabye uyu mukino wa gicuti byabaye ngombwa ko ishaka aho yawakirira nyuma y’uko i Huye uburyo bwose bwo kuwuhakinira bwari bwanze.
Gasogi United yegereye ubuyobozi bwa APR FC iri mu mikino ya Mapinduzi Cup muri Zanzibar, ibusaba ikibuga cya Shyorongi, na bwo burayemerera ndetse n’isaha y’umukino nta gihindutse ni saa Cyenda n’Igice.
Amakuru aturuka muri Minisiteri ya Siporo yemeza ko koko hari gahunda yo gusana Stade Huye gusa ntiharamenyekana igihe iki gikorwa kizakorwa kuko amafaranga yateganyijwe ataratangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ku rundi ruhande, FERWAFA yo yirinze kubwira IGIHE ikigiye gukurikiraho mu gihe itaravugana na Minisiteri ya Siporo yahagaritse aya makipe kuhakorera imyitozo.
Izi mpinduka zisobanuye ko Mukura VS izajya ikorera imyitozo kuri Stade Kamena mu gihe Amagaju FC yo azasubira gukorera kuri stade yayo i Nyamagabe na yo iri mu nzira zo gusanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!