Ku wa Kane nibwo hasinywe amasezerano ku mpande zombi, aho ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwari buhagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa, Gasana Jérôme.
Ibinyujije kuri Twitter, Mukura Victory Sports yagize iti “Twinjiye mu bufatanye bukomeye na sosiyete ikora imyambaro ya Masita. Amasezerano azamara imyaka ine.”
Iyi kipe yo mu Karere ka Huye yari isanzwe yambara imyenda yakoresheje mu Bushinwa.
Kuri ubu, Masita izajya iyikorera imyambaro abakinnyi bifashisha mu kibuga no mu myitozo, imipira yo gukina, inkweto zo gukinana, imyambaro y’abafana n’ibindi bikoresho.
Sosiyete ya Masita ije yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa ba Mukura Victory Sports barimo Hyundai Rwanda na Volcano Ltd bazajya batanga agera kuri miliyoni 70 Frw ku mwaka, bakanagira uruhare mu gutwara abakinnyi ku kibuga no mu myitozo.
Hari kandi Akarere ka Huye kazatanga asaga miliyoni 100 Frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, by’umwihariko kagahemba abakozi ba Mukura Victory Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!