Ku Cyumweru, nyuma y’umukino wa Rutsiro FC, iyi kipe yandikiye FERWAFA ivuga ko “umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul yakubise umukinnyi Mbonyamahoro Serieux umugeri ku bugabo.”
Yongeyeho ko Rutsiro FC yatsinze ibitego 2-1, yahawe penaliti ebyiri zitari zo, umutoza wayo Nshimiyimana Canisius ahabwa ikarita itukura ndetse n’abakinnyi Nicolas Sebwato na Hakizimana Zuberi bahabwa amakarita y’umuhondo biturutse ku musifuzi wakubise mugenzi wabo.
Abakinnyi b’iyi kipe yasabye gusuzuma ibyabaye mu mukino, igakurirwaho amakarita yahawe, banze gukora imyitozo ku wa Mbere “kubera umutekano wabo”, ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko bashobora kudakora n’iyo kuri uyu wa Kabiri.
Ni mu gihe ku mugoroba wo ku wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga za Mukura VS hashyizweho ubutumwa bugaragaza ko izakina na Police FC ku wa Gatatu.
IBYIZA BIRACYAZA!!!🤘URASABWA KUBA WITEGUYE 👁️ UMUNSI WA 30 WA SHAMPIYONA
Mukura VS 🆚 Police FC
06/05/2026 , Saa 15:00, Stade Kamena
BISHYIRE MURI GAHUNDA 🔥🔥#MukuraYacu #IshemaRyacu pic.twitter.com/NZWySGyLnh
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) May 4, 2026
IGIHE yamenye kandi ko ku mugoroba wo ku wa Mbere, Umutoza Nshimiyimana Canisius yamenyesheje abakinnyi ko bafite imyitozo ko ku wa Kabiri Saa Sita zuzuye.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Mukura VS ishobora kudakina umukino wa Police FC mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaba ridafashe icyemezo ku busabe bwayo hakiri kare, cyane ku gukurirwaho amakarita itemera.
Kugeza ubu FERWAFA nta mwanzuro iratangaza nyuma y’uko ikirego cya Mukura Victory Sport cyashyikirijwe Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Mbere.
Amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko amakipe yishyura 5000 Frw ku ikarita y’umuhondo, ibihumbi 20 Frw ku ikarita y’umutuku iturutse ku ikosa ryo mu mukino n’ibihumbi 50 Frw ku ikarita y’umutuku iturutse ku myitwarire mibi.
Ni mu gihe iyo ikipe itewe mpaga yasuye cyangwa yasuye, itsindwa ibitego 3-0 ndetse ikishyura miliyoni 2 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!