Iyi kipe yo mu Karere ka Huye iri gushaka uburyo yongera imbaraga mu izamu ryayo nyuma y’uko Umunya-Uganda, Nicolas Sebwato, atarongera amasezerano kugeza ubu.
Sebwato akomeje kuvugwa kandi muri APR FC, aho ashobora kuyerekezamo nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igaragaje icyuho mu izamu mu mikino ya gicuti iheruka gukina.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umunyezamu Marc Philips Arona Diouf yamaze kumvikana na Mukura VS ndetse ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Marc Diouf yari mu izamu rya Sénégal yatsinzwe na Maroc kuri penaliti ku wa Kabiri, ikabura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CHAN 2024.
Muri iri rushanwa riri kubera muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu munyezamu amaze gukina imikino itanu, yinjizwa ibitego bibiri gusa, ku mukino wa Congo Brazzaville n’uwa Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!