Uyu mukino urabera kuri Stade Huye, urahuza aya makipe yombi kugeza ubu atandukanywa n’amanota ane gusa, aho APR FC ya mbere ifite amanota 48 mu gihe Mukura Victory Sports ya gatatu inganya amanota 44 na Rayon Sports ya kabiri.
Umutoza wa Mukura Victory Sports; Haringingo Francis Christian yavuze ko bafite impungenge ku bakinnyi bavuye mu ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda kuwa Mbere saa 15:20 basa n’abagifite umunaniro, kongeraho Duhayindavyi Gaël na we wavuye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ati “Dufite abakinnyi batugezeho ejo [kuwa Mbere], babashije kwitabira imyitozo ariko batubwiye ko bakinaniwe. Gaël wavuye mu Burundi we yitoje kabiri ndakeka umubiri we nta kibazo ufite, azakina neza. Abeddy na Pappy (Sibomana Patrick) batangiye kudukinira, bameze neza. Gukina na APR FC bisaba guhora witeguye kuko ni ikipe ikomeye mu gihugu.”
Ku ruhande rwa APR FC, umutoza wayo Zlatko Krmpotić yavuze ko ikipe ishobora kwitwara neza abakinnyi nibaramuka bagaragaje ishyaka basanganwe.
Ati “Tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo, nta mvune zikanganye tugifitemo. Mukura ni ikipe nziza ikina umukino wihuta narayibonye gusa jyewe icyo nasaba abakinnyi banjye ni ugukomeza kurangwa n’ishyaka, umuhate n’umurava mu mikino yose dufite nizeye ko n’ejo bizagenda neza.”
Uraza kuba ari umukino wa mbere kuri Sibomana Patrick ugiye guhura na APR FC yakiniye mbere yo kwerekeza i Burayi muri Bélarus mu gihe Biramahire Abeddy we yatangiye gukina Mukura ihura na AS Kigali.
APR FC yo iraza kuba yagaruye abakinnyi barimo kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste wari umaze amezi abiri atayikinira muri shampiyona kuva avunikiye i Nyagatare. Abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu batangiye gukorana na bagenzi babo ku wa Mbere nimugoroba ku Kicukiro.
Danny Usengimana araza gutangira gukinira APR FC kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma y’uko uyu rutahizamu wakinaga mu Misiri mu mwaka ushize, ibyangombwa byo gukinira APR FC yamuguze muri Mutarama, bitinze kuboneka.
APR FC yatsinze umukino wa shampiyona uheruka guhuza amakipe yombi kuri iki kibuga cya Stade Huye ku gitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana mu gihe umukino wabahuje mu mikino ibanza muri uyu mwaka w’imikino, warangiye Mukura itsinze igitego 1-0 cya Gaël Duhayindavyi kuri penaliti.
Mukura Vicyory Sports iheruka gutsinda APR FC yayakiriye muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2012/13, igitego 1-0, imyaka igera kuri itandatu igiye gushira APR FC yiharira amanota ku mikino yakiriwe n’iyi kipe y’i Huye.
Undi mukino w’ikirarane uteganyijwe uyu munsi, urahuza Sunrise FC na AS Kigali i Nyagatare mu gihe kuri uyu wa Kane, Rayon Sports izakira Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO